Imirambo  ifite ibikomere yagaragaye mu mugezi uri ku mupaka na Sudan

Imirambo (ibiziga mu Kirundi) ifite ibikomere by’amasasu ndetse n’amaboko yayo aboheye inyuma mu mugongo yagaragaye mu mugezi muri Sudan uhana imbibi na Ethiopia, nk’uko umuganga yabibwiye BBC.

Dr Tewodros Tefera n’abandi babibonye bemera ko abo bapfuye bavuye mu karere ka Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, aho inyeshyamba zirimo kurwana n’ingabo za leta ya Ethiopia.

Bivugwa ko polisi ya Sudan yakuye imirambo 30 muri uwo mugezi.

Leta ya Ethiopia ivuga ko amakuru y’ibinyoma arimo gukwirakwizwa ku bushobora kuba ari ubwicanyi mu mujyi wa Humera uri ku mupaka.

Dr Tewodros yabwiye BBC ko abantu babarirwa muri za mirongo bakirimo kugerageza kwambuka umugezi muri Humera, ahakomeje kwiyongera amakuru y’urugomo rushingiye ku bwoko.

Uyu muganga wo muri Ethiopia, mu kwezi kwa cumi na kumwe wahungiye muri Sudan avuye muri Tigray ubwo intambara yatangiraga, avuga ko we ubwe amaze kwibonera imirambo 12 muri iyo 30 mu minsi micye ishize yakuwe mu mugezi wa Setit, uzwi ku izina rya Tekeze muri Tigray.

BBC yabonye videwo igaragaza umwe mu mirambo yatahuwe muri uwo mugezi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.

Iyo mirambo y’abagabo n’abagore ishobora kuba yari imaze iminsi itari munsi y’irindwi iri mu mazi, nkuko Dr Tewodros abivuga, ubu akaba akora mu nkambi y’impunzi ya Hamdayet, ibamo Abanya-Ethiopia babarirwa mu bihumbi.

Yongeyeho ati: "Imirambo yaraboze cyane kandi biragoye cyane kumenya ba nyirayo... ariko harimo umugabo umwe ufite ’tatoo’ [wishushanyijeho] iriho izina rimenyerewe cyane mu bavuga ururimi rwa Tigrinya [rw’abo muri Tigray] rya ’Gidey’".

Uyu muganga yavuze ko abashya bari kugera mu nkambi y’impunzi babwiye abayikoramo ko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiye leta ya Ethiopia yo mu karere baturanye ka Amhara muri Ethiopia irimo guta abantu muri yombi ku bwinshi.

BBC ntiyashoboye kugenzura ibi birego.

Imirwano yakajije umurego kuva mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ubwo inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ubu zifatanyije n’indi mitwe yo muri Tigray bagakora umutwe zihuriyemo wa Tigray Defence Forces (TDF), zigaruriraga igice kinini cya Tigray harimo no kwisubiza umurwa mukuru wayo Mekelle.

Kuva icyo gihe, abategetsi bo mu bindi bice bya Ethiopia bakomeje gukusanya abarwanyi ngo bitabire urugamba, ubu rurimo kurwanwa mu bice byinshi.

Mu mpera y’icyumweru gishize, amakamyo atwaye imfashanyo y’ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) yagezeho ashobora kugera muri Tigray nyuma yo kumara igihe ategereje kubera impungenge ku mutekano.

Umukuru w’ishami rya ONU ritanga imfashanyo yanenze ibirego byuko abakozi batanga imfashanyo barimo kubogamira ku nyeshyamba zo muri Tigray - ndetse ngo bakanaziha intwaro.

Martin Griffiths, umaze gusoza urugendo rw’iminsi itandatu yagiriye muri Ethiopia, yavuze ko ibyo birego "biteje ikibazo gikomeye" kandi ko bigomba guhagarara.

Ishyaka rya TPLF ni ryo ryari ku butegetsi mu karere ka Tigray mbere yuko rihirikwa n’ingabo za leta ya Ethiopia mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020.

Leta ya Ethiopia ivuga ko TPLF ari umutwe w’iterabwoba, mu gihe inyeshyamba za TPLF zo zivuga ko ari zo leta y’akarere ka Tigray yemewe n’amategeko.

Abakuru ba TPLF bashwanye na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ku bijyanye n’amavugurura muri politiki, nubwo kuba TPLF yarafashe ibigo bya gisirikare by’ingabo za leta byo muri Tigray ari yo yabaye imbarutso y’igitero leta yayigabyeho.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo