Imijyi ikomeye ituwe n’abaherwe ba mbere ku Isi

Bitewe n’izamuka ry’ibiciro by’imigabane y’ibigo by’ikoranabuhanga abayobozi bakuru
bayobora ayo masosiyete basa nkaho bakusanyije ubutunzi ku muvuduko mwinshi kurusha abandi.

Umuyobozi mukuru wa Amazon.com, Jeff Bezos yungutse miliyari 20 z’amadolari kuko
kugeza ubu afite miliyari 67 z’amadolari, bituma aba umuntu wa Kabiri mu baherwe bo muri Amerika.

Umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg afite umutungo wa miliyari 55.5.
Nyamara, uwashinze Oracle, Larry Ellison afite umutungo wa miliyari 49.3 z’amadolari.

Uwahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa New York, Michael Bloomberg ubu ufite ikigo kizwi cyane Bloomberg L.P., afite umutungo wa miliyari 45.

Dutegura iyi inkuru twifashishije Forbes ku nkuru yayo yashyize hanze tariki 12 Mutarama 2020 ivuga uduce dutuwe n’abaherwe batandatu bakize cyane bafite miliyari 363.3 z’amadolari ya Amerika.

Bwana Gates afite inzu ya Washington ifite agaciro ka miliyoni 170 z’amadolari y’Amerika, ubworozi bw’amafarashi hirya no hino muri Amerika.

1. Bill Gates Agaciro: Miliyari 81 z’amadolari mu rugo: Medina, Washington

Bwana Gates, ufite imyaka 60, atuye mu gace ka Medina, i Washington. Atuye mu nzu yubatse ku kiyaga cya Washington kugira ngo ahubake uyu muturirwa, byamutwaye imyaka irindwi na miliyoni 63.2 z’amadorali yo kubaka iyi nzu, yuzuyemo
ibintu byinshi byikoranabuhanga rikomeye.

2. Jeff Bezos afite umutungo uhwanye na miliyari 67 z’amadolari, atuye i Medina,
Washington.

Bwana Bezos, ufite imyaka 52, ku bijyanye n’aho atuye, afite ubworozi bwa hegitari 165.000 muri Texas y’Iburengerazuba, inzu y’amazi muri Leta ya Washington, amazu atatu ahujwe n’umunara wa Century wa Manhattan, n’umutungo wa Beverly Hills ufite metero kare 12,000 uhana imbibe n’imitungo ya Tom Cruise icyamamare muri Cinema nkuko Forbes dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Inzu ye i Medina, Washington, hafi yicyicaro gikuru cya Amazone, ifite hegitari 5.35 hamwe na metero kare 29.000 z’ubuturo. Usibye inzu nkuru, hari n’ubwato bwa metero kare 4,500 bukorera ingendo ku kiyaga cya Washington.

3. Warren Buffett afite umutungo ufite agaciro ka miliyari 65.5 z’amadolari akaba atuye i Omaha, Nebraska (USA).

Uyu muherwe yaguze muri aka gace ka Omaha, Nebraska mu mwaka wa 1958 akayabo k’amafaranga 31.500 y’amadolari ya Amerika. Bwana Buffett yabayeho kuva yahatura ntahandi yigeze aba.

4. Mark Zuckerberg afite umutungo ukabakaba muri miliyari 55.5 akaba atuye i Palo Alto, California. Ni nyiri Facebook

Uyu muherwe yabaye rwiyemezamirimo akiri muto cyane. Bwana Zuckerberg w’imyaka 32, yatuye muri aka gace mu mwaka wa 2011 bimutwara miliyoni 7 z’amadolari ya Amerika.

Uko bwacyaga nuko bwije niko yagendaga yagura ubutaka bwe cyane cyane ku mazu
amukikije.

5. Larry Ellison afite umutungo ukabakaba muri miliyari 49,3z’amadolari ya Amerika.
Atuye i Woodside, California.

Umuyobozi mukuru wa Oracle, Larry Ellison, ufite imyaka 72, afite umutungo utimukanwa. Yari yaguze igice kinini cyo mu gace k’i Malibu na hirya Lake Tahoe. Byamutwaye miliyoni 70.

6. Michael Bloomberg afite umutungo ubarirwa muri miliyari 45 z'amadolari ya Amerika atuye i Manhattan, New York.

Uyu mugabo w’imyaka 74 yahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa New York. Afite imitungo irenga icumi ku isi, ibigo by’imari ariko kandi afite umutungo muri Hamptons i New York, ndetse na London, Bermuda, Colorado na Florida.

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mugisha Kuya 20-05-2020

Mwibeshye ntago muri update.ubu Jeff bezos niwe mukire wambere