Imbwa yamenye ko shebuja yapfuye na yo iriyahura

Ntibimenyerewe kumva ko inyamaswa zitari abantu ziyahuye ariko imbwa y’ahitwa Kanpur mu Buhinde yiyahuye nyuma yo kubona ko shebuja wayitoraguye yapfuye.

Iyi mbwa yasimbutse muri Etage ahantu harehare. Iyi mbwa yari itunzwe n’umuryango w’abadogiteri babiri.

Dr. Anita Raj, umugore wa Dr. Rajkumar Sachaan, yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize azize indwara y’impyiko yari amaranye igihe.

Ubwo umurambo wa nyakwigendera wari uzanywe mu rugo, iyi mbwa yagize agahinda kenshi itangira kumoka mu buryo budasanzwe. Umuhungu wa shebuja ayijyana muri sitoke.

Ubwo bari bagiye gushyingura iyi mbwa yasohotse muri sitoke ijya kuri Etage ya Kane irasimbuka igwa hasi irapfa.

Dr. Rajkumar yatangarije ibinyamakuru byo mu Buhinde ko iyi mbwa umugore we yayitoraguye mu myaka 13 ishize.

Dr Anita yatoraguye iyi mbwa ku muhanda imeze nabi arayivura kuva ubwo itangira kuba mu muryango we.

Nasabye ko bandasa ndabibura, abana bahindutse indaya abandi za Marine, iyumvire muri iyi Video utapfa gusanga ahandi ubuzima bushaririye abasenyewe amazu babayemo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo