Imashini zipima SIDA mu Rwanda zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Mu rwego rwo kongera umubare w’abapimwa icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC cyatangaje ko bagiye kwifashisha imashini ziri hirya no hino mu gihugu zakoreshaga mu gupima SIDA.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2020, nibwo umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yabitangaje aho yanavuze ko umubare w’abakeneye gupimwa ugenda wiyongera kuko batangiye bapima gusa abafite ibimenyetso bya Covid-19, bongeraho abahuye n’abarwayi, none ubu basigaye bapima n’abaturage bose mu rwego rwo kumenya ishusho rusange y’iki cyorezo mu Rwanda.

Yagize ati “Tugiye gupima Coronavirus twifashishije imashini ziri muri Laboratoire zakoreshwaga mu gupima icyorezo cya SIDA ziri hirya no hino mu ntara”

Dr Nsanzimana avuga ko bizafasha u Rwanda kongera umubare w’abapimwa kuko ariwo mukoro u Rwanda rufite.

Uyu muyobozi avuga ko ku Isi nta gihugu cyavuga ko gifite Laboratoire ifite ubushobozi buhagije kandi bwizewe, gusa ngo ubushobozi bugenda bwiyongera n’abapima biyungura ubumenyi uko bwije n’uko bukeye.

Ati “Laboratoire ntabwo ubushobozi buza umunsi umwe, burakura buri munsi, natwe buri munsi hari icyo twiyongeraho mu bikoresho, mu bapima, mu bushobozi bafite, no kureba niba laboratoire ishobora kwegera abantu aho bari, atari ukuvuga ngo ibipimwa byose bize hano muri laboratoire ya hano ya RBC”.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gupimwa ibipimo ibihumbi 36, abagera kuri 261 nibo basanzwemo coronavirus. Iyi mibare ntabwo ikanganye cyane ugereranyije no mu bihugu birimo abanduye benshi kuko mu Rwanda mu bipimo byose byapimwe abanduye batageze kuri 1%, ahubwo ari 0,725%.

Dr Sabin Nsanzimana avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyiraho ibindi bigo nka Kanyinya mu gihe haboneka abarwayi benshi

Mu mpera za 2019 nibwo icyorezo cya COVID-19 cyadutse mu gihugu cy’u Bushinwa mu mujyi wa Wuhan wo mu Ntara ya Hubei. Mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19 ku wa 14 Werurwe 2020.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo