Imashini zifasha abaturage kugaragaza uko bakiriye serivisi bahawe zizatamaza bamwe mu bayobozi

Nubwo zitaragezwa hose mu gihugu ariko mu gihe byaba bibaye, imashini zifasha umuturage/uhawe serivisi kugaragaza uko yakiriye serivisi ahawe, zishobora kuzaba igisubizo kirambye cy’abayobozi bamwe na bamwe barangwagaho guha serivisi mbi abaturage babagana.

Izi mashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe, zatangiye gukoreshwa mu nzego zinyuranye z’Akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali mu Cyumweru gishize, cyane cyane muri serivisi zikenerwa n’abaturage cyane.

Ni imashini ikoresha ikoranabuhanga, aho umuturage uhawe serivisi nziza cyane abigaragaza akanze ku ibara ry’icyatsi kibisi, uhawe serivisi nziza gahoro agakanda ku ibara ry’umuhondo, naho uhawe serivisi mbi agakanda ku ibara ritukura.

Icyo gihe amakuru umuturage atanze yakirwa n’umukozi umwe mu bakorera urwego rukoresha iyo mashini, nyuma bakozi bose bakayaganiraho bitewe n’ubwoko bw’amakuru yatanzwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko iyo mashini yatekerejwe mu rwego rwo kubasha kumenya uko abaturage bakira serivisi bahabwa n’akarere, hagamijwe kugira ngo aho serivisi zitangwa nabi hashyirwemo ingufu.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko ku ikubitiro izo mashini zaguzwe ari 20, zigashyirwa muri serivise abaturage bakunze kugaragaza ko zitangirwamo serivisi mbi, nko ku mirenge, muri serivisi z’ubutaka n’ahandi.

Nubwo iyi mashini yatangiye gukoreshwa ariko ngo hari benshi mu baturage bo mu karere ka Nyarugenge bataramenya ko ihari ndetse ngo hakaba n’abatayikoresha.

Kugeza ubu aho izo mashini ziri zigaragaza amakuru y’uburyo abaturage bakiriwe muri rusange bitewe n’aho basabye serivisi, ariko ntizirabasha kugaragaza aho serivisi nziza cyangwa imbi yatangiwe n’umukozi wayitanze.

Izi mashini zifasha abaturage kugaragaza uburyo bakiriye serivisi bahawe, kugeza ubu ni umwihariko w’akarere ka Nyarugenge gusa.

Hirya no hino mu mirenge no mu turere, haracyakoreshwa uburyo busanzwe bwo kwandika impapuro zigashirwa mu dusanduku tw’ibitekerezo, guhamagara nomero z’uturere zitishyurwa ndetse no guhanagara nomero z’abakuriye urwego uru n’uru, igihe umuturage atishimiye serivisi yahawe.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi igaragaza ko muri 2024, abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta n’iz’abikorera ku gipimo cya 90%.

Serivisi zose zitangirwa mu nzego za leta zo zigomba kuzaba zisabwa hifashishijwe ikoranabuhanga (Online), ku gipimo cya 100%.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) igaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego zibegereye, igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko kaje ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bishimiye serivisi bahabwa, ku gipimo cya 76.7%, naho akarere ka Nyamagabe kakaba ariko kari gafite abaturage bakeya, ku gipimo cya 59.6%.


Iyi mashini abaturage bayikoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe

Hari abavuga ko iyi mashini izakemura ikibazo cy’abayobozi babarangaranaga mu kubaha serivisi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo