Ikizamini cya Leta mu mashuri abanza gitwara Leta akayabo mu nzira yo gukurwaho

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yifuza kuvanaho ikizamini cya Leta ku barangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ko ivanwaho ry’icyo kizamini cya Leta byakongera abanyeshuri babasha kwinjira mu mashuri yisumbuye, hakanakumirwa amafaranga menshi Leta igitangaho.

PNG - 797.9 kb
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko mu mwaka ushize ibizamini bya Leta mu mashuri abanza byatwaye asaga Miliyari 3,7 Frw.


Nta gihe Minisitiri yagaragaje iki cyemezo kizaba cyashyizwe mu bikorwa, gusa yatangaje ko atari ibya vuba ariko ngo biramutse bikozwe byaba ari ikintu cyabashimisha.

Yagize ati “Ni urugero natangaga tudashobora kugeraho uyu munsi cyangwa ejo ariko turugezeho byadufasha kuko burya hari amafaranga menshi agenda mu ikurikiranwa ry’ibizamini, kandi burya mu bihugu byinshi byateye imbere kurangiza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntabwo bikiri ikibazo cyane kujya mu yisumbuye.”

Yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda abana bajya mu mashuri yisumbuye bangana na 75 %, aho ashimangira ko ari umubare muto cyane, akifuza ko bagera ku 100 %.
Minisitiri ntiyahise asobanura neza uko abanyeshuri bajya bashyirwa mu myanya mu mashuri yisumbuye.

Dr Mutimura yanavuze ko mu gihe ikoranabuhanga rizaba rimaze kugera mu mashuri yose abanza ndetse n’amashanyarazi, hanatekerezwa ko hazajya habaho ikizamini kimwe, umunsi umwe, ku buryo abanyeshuri banagikorera kuri mudasobwa.

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ari impinduka ikomeye bagomba gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo ibikorwaremezo, birimo n’amashanyarazi, bibashe kugera mu mashuri yose.

Gusa hari abadepite batakiriye neza iki cyifuzo bagaragaza ko cyagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

PNG - 685.7 kb
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Mwidishyi Kuya 16-05-2018

Uburezi bwspfuye makivanaho za sections umuntu yatangiriraga mu wa mbere akayigamo imyaka 6! Umuforomo wizi imyaka 2 muri KHI ysrize imyaka itatu ya bio chimie ntaho azigera ahurira nuwizi igiforomo muri école des infirmiers na rimwe !

Mwidishyi Kuya 16-05-2018

Uburezi bwspfuye makivanaho za sections umuntu yatangiriraga mu wa mbere akayigamo imyaka 6! Umuforomo wizi imyaka 2 muri KHI ysrize imyaka itatu ya bio chimie ntaho azigera ahurira nuwizi igiforomo muri école des infirmiers na rimwe !

Boringo Kuya 14-05-2018

Uyu nawe ndumva afite udushya twinshi mu burezi.
Rimwe ngo abarimu ba kaminuza bakore ikizamini cy’icyongereza none ngo haveho ikizamini gisoza primary level.
Ibi ntibishobora kuzamura Ireme ry’uburezi ahubwo bizaricurika burundu kuko Ntabwo ahari ibibazo by’uburezi ariho ashakira ibisubizo!
Ni ukuvura indwara itari yo pe!
Burezi urambabaza gusa na rubanda n’igihugu turahagwa!