Ikirungo mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi

Ibirori by’umunsi w’ubwigenge mu Burundi byatangiye kwizihizwa i Bujumbura uyu munsi aho abategetsi n’abashyitsi bakuru bahereye ku gushyira indabo ku mva y’igikomangoma Louis Rwagasore no kugera ku rubuga rw’ubwigenge.

Mu butumwa yatanze Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko nubwo ubukoloni bwarangiye hari Abarundi bagifite amarangamutima yabwo.

Ibi birori by’imyaka 59 y’ubwigenge bw’u Burundi byitabiriwe n’abashyitsi barimo Perezida Archange Touadera wa CentreAfrique na ba Minisitiri b’intebe b’u Rwanda na Tanzania.

Hari kandi perezida wa Sena ya Kenya, intumwa zivuye mu Misiri na Congo Brazzaville.

Ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda bivugako Dr Edouard Ngirente ahagarariye perezida Kagame muri ibyo birori i Bujumbura.

Iyi ni intambwe ikomeye mu gusubiranya umubano w’ibihugu byombi wabaye mubi kuva ubutegetsi bwombi bwarebana nabi mu 2015, bigashyira mu kaga ubuzima bwa benshi batuye ibihugu byombi.

Abarundi n’Abanyarwanda ku mbuga za Twitter na Facebook ya BBC Gahuza berekanye ko bishimiye inkuru y’uko u Rwanda rwahagarariwe mu birori by’ubwigenge bw’u Burundi.

Ngirente, niwe mutegetsi wa mbere ukomeye w’u Rwanda ugeze mu Burundi kuva mu 2015, bibaye mu gihe ibihugu byombi biri kugaragaza umuhate mu gusubiranya umubano.

Perezida Ndayishimiye na Perezida Kagame mu gihe cya vuba bumvikanye bavuga amagambo arimo ko bashaka ko ibihugu byombi byongera kubana neza.

Uburundi n’u Rwanda byabonye ubwigenge ku itariki imwe, uyu munsi nubwo ari uw’ikiruhuko ntiwizihizwa mu birori mu Rwanda, wizihirizwa hamwe n’uwo Kwibohora tariki 04/07 igihe FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi i Kigali.

JPEG - 108.4 kb

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Edouard Ngirente (ibumoso) yakiriwe i Bujumbura na Visi Perezida w’Uburundi Prosper Bazombanza

Mw’ijambo yaraye atangaje mu kwizihiza uyu munsi mukuru w’Ubwigenge, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko nubwo igihugu cyigenga "hari Abarundi bakigendera ku marangamutima ya gikoloni, cyane cyane mu gushyira imbere amacakubiri.

Avuga ko ubutegetsi bwe burimo burafasha "bimwe biboneka kunywanisha Abarundi, nyuma y’amabi yashyikiye Uburundi kubera ingaruka mbi z’ubukoloni".

Ati: "Kuri jewe ndaremesha Abarundi ndababwira ko birya vyabaye ari ibara...Ntihagire rero abagira umutima uhagaze ngo bizosubira...".

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo