Ikirego cya Trump cyo kwibwa amajwi muri Pennsylvania cyateshejwe agaciro

Perezida Donald Trump kugeza ubu utaremera ko yatsinzwe mu matora na mukeba we, Joe Biden, akomeje guhura n’ibizazane mu birego yajyanye mu nkiko yo yibwe amajwi aho kuri ubu n’Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro ikirego cyari cyatanzwe n’abamushyigikiye gisaba ko rutesha agaciro intsinzi ya Joe Biden muri Leta ya Pennsylvania.

Abashyigikiye Trump muri Pennsylvania bari basabye urukiko gutesha agaciro intsinzi ya Biden, bagaragaza inenge mu itegeko ryemerera abaturage gutora bakohereza amajwi yabo bakoresheje iposita.

Leta ya Pennsylvania ni imwe mu zari zikomeye mu matora ya Perezida kuko ibarirwa amajwi 20 yose ahabwa uwatowe n’abantu benshi.

Abatanze ikirego bavuze ko itegeko ryatowe umwaka ushize muri Pennsylvania ryemerera abantu bose kuba batorera mu ngo zabo, rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika.

Mu byavuye mu majwi, byagaragaye ko Biden yatsinze cyane abifashijwemo n’abatoreye mu rugo.

Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Kabiri rwatesheje agaciro icyo kirego, rwemeza ko bitanyuranye n’Itegeko Nshinga.

Hashize iminsi muri Leta zitandukanye zo muri Amerika hatangwa ibirego bitandukanye mu nkiko, aho Trump n’abamushyigikiye bavuga ko bibwe amajwi agahabwa Biden, bagasaba ko inkiko zitegeka ko amajwi yongera kubarwa icyakora ntibagaragaza ibimenyetso bifatika ku birego byabo.


Ejo ku wa Kabiri abashyigikiye Perezida Donald Trump bakoreye imyigaragambyo imbere y’Urukiko rw’Ikirenga

KARASIRA AIMABLE WAHAMAGAJWE NA RIB IKAMUHATA IBIBAZO HAFI UMUNSI WOSE YATUBWIYE IBYO YAMUBAZAGAHO, PASITERI YOGOSHE ABAKOBWA KU MYANYA Y’IBANDGA BIVUGISHA BENSHI N’ANDI MAKURU MENSHI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo