Ikimoteri cya Nduba kimaze gushorwamo hafi miliyari 6 Frw, cyateje impagarara muri PAC

Igenzura ryakozwe muri Werurwe 2021, ryagaragaje ko ikimoteri cya Nduba kitaratanga umusaruro cyari cyitezweho kuko kigiteza ibibazo abagituriye ndetse imyanda igikusanyirizwamo itarabasha gutunganywa ngo ibyazwe ifumbire n’ingufu nk’uko byari biteganyijwe.

Mu rwego rwo kunoza imicungire y’imyanda mu Mujyi wa Kigali mu buryo butabangamiye ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage, ikimoteri cy’imyanda cyimuwe i Nyanza muri Kicukiro kijyanwa i Nduba muri Gasabo mu 2012.

Ikimoteri cya Nduba gifite hegitari 52,6 harimo 28,6 ziri gukoreshwa na 24 zo kucyaguriraho. Cyakira toni zirenga 500 z’imyanda ikomeye na metero kibe 150 kugeza kuri 200 z’imyanda yoroshye yo mu bwiherero.

Kuva 2016 kugeza muri Werurwe 2021, imicungire y’ikimoteri cya Nduba imaze gutwara 5.690.402.136 Frw, harimo 3.521.923.535 Frw yatanzwe n’Umujyi wa Kigali na 2.168.478.601 Frw yatanzwe na WASAC.

Imicungire y’ikimoteri cya Nduba iri mu maboko y’Umujyi wa Kigali nubwo WASAC itanga ubufasha mu bya tekiniki n’ubw’amafaranga igihe bibaye ngombwa.

Nubwo bimeze bityo, haracyagaragara ibibazo birimo kudashyira mu bikorwa umushinga ujyanye no kubyaza umusaruro imyanda igakurwamo ingufu n’ifumbire, kutubaka ikimoteri kigezweho n’ahatunganyirizwa imyanda nk’uko byari byemejwe mu 2016.

Kugeza ubwo igenzura ryakorwaga muri Werurwe 2021 iki kibazo cyari kitarakemuka.

Ibindi ni ibijyanye no kutagira igenamigambi ry’imicungire y’imyanda ikomeye n’imyanda yoroshye ndetse n’iteganyabikorwa ry’imicungire y’ikimoteri ritanoze, ikibazo kiva mu 2016 nk’uko igenzura ryakozwe uwo mwaka ryerekanye ko ritari ryakozwe mbere yo gutangira site ya Nduba.

Hari kandi kutagira uburyo bwo gucunga amazi aza mu kimoteri aho hari umwanda wamanukaga umusozi ukagera mu kabande abaturage bakavoma. Mu byagombaga gukorwa harimo no kugeza amazi meza ku baturage baturiye ikimoteri mu rwego rwo kwirinda ko bakoresha amazi yanduye.

Kudataba imyanda ikomeye no kudapfundikira imyanda yoroshye

Mu gihe imyanda ikomeye iba igomba gushyiraho igitaka kuri santimetero 10 uko igenda igezwa ku kimoteri, na ho imyanda yoroshye igashyirwa mu byobo, igenzura ryagaragaje ko imyanda ikomeye yagiye itabwa rimwe mu kwezi kandi bikwiye gukorwa buri munsi.

Imyanda yoroshye iracyashyirwa mu byobo, kompanyi yitwa PIVOT yari ifite umushinga wo gukoramo “briquettes” yananiwe gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Kutagira ahantu hagenzurirwa imyanda igeze ku kimoteri cya Nduba

Mu gihe imyanda iba igomba gupimwa no kugenzurwa, igenzura ryagaragaje ko bidakorwa. Mu igenzura ryo muri Werurwe 2021, byagaragaye ko bandika gusa imodoka zizanye imyanda ntibandike ingano n’ubwoko bw’imyanda bityo mu gihe haba hari imyanda ishobora kuba yateza impanuka ntibimenyekane ikihagera.

Amabwiriza ya RURA avuga ko ikimoteri kigomba kuba kizitiye ariko ikimoteri cya Nduba kizitiye imbere gusa. Nubwo Umujyi wa Kigali wagaragaje ko washyizeho abashinzwe umutekano bakirinda, ngo hakwiye kuba hari uruzitiro ku buryo nta muntu winjiramo atabiherewe uburenganzira.

Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo