Ikiguzi Perezida w’u Burundi yavuze cyo gusubukura umubano n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rucumbikiye abakoze ibyaha mu Burundi, akanashimangira ko niba rushaka kongera kubana neza n’iki gihugu rwabanza rugatanga abo bashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi bakabihanirwa. Ibi ariko u Rwanda rwakunze kubyamagana rugaragaza ko rutigeze rugira uruhare na ruto mu bibazo by’Abarundi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, Perezida Ndayishimiye yavuze ko abakoze ibyaha mu Burundi bari mu Rwanda, kandi ko ngo bitegura kwisuganya bagatera u Burundi.

Ati "Kugeza ubu bamwe mu bashatse guhirika ubutegetsi, bakica abantu, bagatwika amazu n’imidoka, n’ubu bibereye hariya mu Rwanda, twebwe tukumva ko u Rwanda rurimo rurabategurira gutera u Burundi".

Aha Perezida Ndayishimiye yasabye ko niba u Rwanda rushaka kuba umuturanyi mwiza w’u Burundi, rwatanga abo bantu bagahanwa hanyuma umubano w’ibihugu byombi ukarushaho kuba mwiza kuko ngo umwana wakoze amakosa agomba kujya mu muryango agahanwa.

N’ubwo Perezida Ndayishimiye avuga ko u Rwanda rukwiye gusubiza abo bantu nk’uko n’u Burundi nabwo busubiza inkozi z’ibibi zihungabanya u Rwanda iyo ziramutse zihungiye i Burundi, u Rwanda ntirwahemye kuvuga kenshi ko u Burundi butera inkunga imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse n’abateye ibice byegereye Nyungwe bakica abantu i Nyabimata n’ahandi bivugwa ko bari baturutse i Burundi bakaba ari naho bahise basubira.

U Rwanda kandi rwakunze kwamagana ibivugwa n’u Burundi ko rucumbikiye abakoze ibyaha muri iki gihugu, aho abayobozi batandukanye mu Rwanda bagiye bashimangira ko ibibazo u Burundi bufite bukwiye kubishakira umuti aho gushaka kubigereka ku Rwanda.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bihuriye ku ngingo zisobanura impamvu zikomeye zo kubana mu bwumvikane n’ituze mu nzego zose. Ariko si ko bimeze muri iki gihe.

Nyamara bisangiye imipaka, biraturanye, umuco n’ururimi byenda gusa kandi byigeze gutegekwa nk’igihugu kimwe mu mateka bihuriyeho y’ubukoloni mbere yo gutandukaywa mu gihe cy’ubwigenge mu 1962.

Kuva mu mwaka wa 2015, ubutegetsi bw’u Burundi n’u bw’u Rwanda burebana ay’ingwe. Imigenderanire y’ibi bihugu bidakora ku nyanja imaze imyaka irenga itanu irimo igihu gishingiye ku migenderanire yakomwe mu nkokora kuva mu Burundi hageragejwe guhirikwa ubutegetsi ku ngufu bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Ariko na nyuma y’urupfu rwe mu kwezi kwa Gatandatu k’uyu mwaka, abategsti b’ibihugu byombi bitana bamwana bashinjanya gukoresha ubutaka bwabyo mu gucumbikira abantu bagamije guhungabanya umutekano n’ituze by’ikindi gihugu.

Mu kwezi kwa Karindwi, Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuza ko u Rwanda rwasubukura umubano warwo no kongera guhahirana n’abaturanyi mu Burundi atangaza ko yizera ko Perezida mushya Jeneral Majoro Evariste Ndayishimiye azatsimbataza uyu muhate.

Nyuma gato, Perezida Ndayishimiye, yavuze ko u Burundi butiteguye kubana n’igihugu gituranyi, yita ko ari indyarya kandi cyafashe impunzi z’Abarundi bugwate kikazibuza gutahuka iwabo.

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo