RRA yibukije abacuruzi ko bagomba kwishyurira ku gihe

Kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Werurwe 2020 nibwo habaye inama yahurije hamwe abacuruzi bakorera mu Mujyi wa Kigali n’Ikigo k’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ni inama yatangiye saa tatu za mu gitondo irangira saa sita n’igice.

Ni inama yari iyobowe na Uwigoroye Jeaninne ushinzwe gusobanurira abasora ibijyanye n’Imisoso n’Amahoro, afatanyije na Nshimiyimana Fikiri uzwi nka Ziggy 55 ushinzwe ibibera ku rubuga rw’iki ikigo cya RRA.

Ni inama yahuriwemo n’abacuruzi b’ingeri zitandukanye harimo n’abanyamahanga.
Ingingo nyamukuru yari iyo kurebera hamwe uko imisoro itangwa,no kurebera hamwe amande ahanishwa abataratangiye igihe imisoro ndetse no ku abanyereza imisoro yerekeranye n’ipatanti.

Hashingiwe ku amategeko y’Imisoro n’Amahoro, Leta yaka amafaranga abacuruzi bitewe n’ubushobozi bwabo ndetse ikita no kubyo bacuruje n’ibyo binjije nk’uko byasobanuwe na Uwigoroye Jeaninne umuyobozi ushinzwe gusobanura ibijyanye n’imisoro n’amahoro.

Yagize ati "Ntabwo Leta iba ishaka guhohotera abacuruzi ahubwo iba ishaka ko basora bitewe n’ayo binjije n’ayabaciye mu ntoki bacuruza noneho bakagendera kuri gahunda ".

Haje kugarukwa ku abacuruzi batubahiriza inshingano z’Uburyo bw’ikoranabuhanga mu gutanga inyemeza bwishyu izwi nka EBM Invoice mu indimi z’Amahanga.
ko bazajya bahabwa ibihano,bagacibwa ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri(200.000Frw) Uwo umuntu yakongera kuragaraho iryo ikosa agahanishwa amande yikubye kabiri agatanga n’angana n’Ibihumbi Magana Ane y’Amafaranga y’u Rwanda(400.000FRW).
Baje no kugaruka ku Ipatanti itangwa ku ikinyabiziga cy’Ipikipiki ingana na 8,000frw.
Abacuruzi badafite Amaduka bagatanga angana na 4,000Frw naho abakoresha ibindi ibinyabiziga n’abakora ibikorwa bibyara inyungu bagatanga ipatanti ihwanye na 20,000Frw ku Umwaka.

Abitabiriye inama kandi bongeye gusobanurirwa ku umusoro ukomatanije(Flat tax Regime).aho kuva kuri 1,000,000Frw ukageza kuri 2,000,000Frw nta umusoro wishyurwa ku umwaka cyangwa ku igihembwe.

Kuva 2,000,000 ukageza 4,000,000 Frw ku umwaka hasorwa 60,000 bagasora n’angana na 15,000Frw ku igihembwe.

Kuva kuri 4,000,000Frw ukageza kuri 7,000,000 Frw basora 120,000Frw ku mwaka naho ku igihembwe bagasora angana na 30,000 Frw.

Kuva kuri 7,000,001Frw ukageza kuri 10,000,000 Frw basora angana 210,000Frw ku Umwaka naho ku igihembwe hagasorwa angana na 52,000 Frw.

Kuva kuri 10,000,000FRw ukageza kuri 12,000,000 Frw hagasorwa angana na 300,000Frw noneho ku gihembwe hagasorwa angana na 75,000Frw.

Rwanda Revenue Authority, RRA yasoje yongera kwibutsa abacuruzi ko gusorera ibikorwa by’ubucuruzi byabo byabo ku gihe ari inshingano z’Umucuruzi.

Yanditswe na Dushimimana Elias

Ibyavuze ko Itorero ADEPR ryaba rikorana n’abarwanya igihugu, Umuvugizi Wungirije uri mu nkiko akurikiranweho inyandiko mpimbano, abari abayobozi b’Itorero na bo bakurikiranweho n’inkiko kunyereza umutungo waryo, uko Itorero rihagaze ubu n’ibindi, Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Pasitori Ephrem Karuranga yabigarutseho muri iki kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo