Ikidasanzwe: Imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga

Kuva taliki ya 10 kugeza ku ya 13 Ukwakira 2019, hateganyijwe ko imvura iziyongera mu gihugu; aho ku mugoroba wo ku itariki ya 10/10/2019 izaba iringaniye ariko mu minsi ikurikiyeho ibe nyinshi (ni ukuvuga kuva tariki ya 11 kugeza taliki ya 13 Ukwakira 2019); imvura iteganyijwe muri iyo minsi iri ku kigero cya milimetero hagati ya 10 na 25 ku munsi, ndetse hakaba naho iteganyijwe kuzarenga icyo gipimo kandi ikazaba irimo inkuba n’umuyaga ahenshi mu gihugu.

Bitewe n’uko iyi mvura iteganyijwe kuzagwa mu minsi ikurikiranye, ishobora gutera inkangu n’imyuzure cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’ibyo biza two mu Ntara y’Amajyaruguru aritwo Musanze, Gicumbi, Gakenke na Burera, utwo mu Ntara y’Iburengerazuba aritwo Nyabihu, Rubavu, Rusizi na Nyamasheke ndetse n’Uturere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Muhanga two mu Ntara y’Amajyepfo.

Iyi mvura kandi biteganyijwe ko izajya iba irimo umuyaga bityo mukaba musabwe kwitwararika mukurikiza amabwiriza asanzwe yo kwirinda ibiza n’inama muzajya mugezwaho n’ababishinzwe mu nzego zitandukanye.

Hagize izindi mpinduka ziba kuri iri teganyagihe twazibagezaho.

Mukeneye ibindi bisobanuro mwahamagara ku murongo utishyurwa 6080.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo