Ikiciro cya Gatatu cy’impunzi zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda-Amafoto

Ahagana saa sita z’ijoro kuri iki cyumweru, u Rwanda rwakiriye impunzi 117 zivuye muri Libya, aba bakaba bagize ikiciro cya Gatatu cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu baheze muri Libya.

Aba nabo bahise bajyanwa mu kigo kibakira giherereye i Gashora mu burasirazuba bw’u Rwanda nk’uko bivugwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rya Libya.

Iki kigo cy’i Gashora gisanzwe kirimo abagera ku 189 baje mu byiciro byabanje mu kwezi kwa cyenda no mu kwezi gushize nk’uko bivugwa na Minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda.

Abenshi mu bari muri izi mpunzi ni ab’igitsina gore n’abana, bakaba bakomoka mu bihugu birimo Sudan, Eritrea na Ethiopia.

Mu kwezi kwa cyenda u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500, muri Libya hari ababarirwa ku 4,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Tariki 15 z’uku kwezi aba bacumbikiwe i Gashora basuwe na Minisitiri Dag Inge Ulstein ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Norvège.

Intego ya mbere y’aba bantu ni ukujya kuba mu bihugu biteye imbere.

Bwana Ulstein yijeje inkunga ya miliyoni 5,5 z’amadolari ya Amerika yo gufasha ibi bikorwa byo kwakira izi mpunzi mu Rwanda nk’uko bitangazwa na UNHCR.


Izi mpunzi ziganjemo abakomoka muri Eritrea na Somalia


Izi mpunzi 117 zavanwe muri Libya zageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe ahagana saa Sita z’ijoro kuri iki cyumweru


Ubwo izi mpunzi 117 zasesekaraga i Kigali muri Rwandair


Izi mpunzi ziganjemo urubyiruko


Aba bageze mu Rwanda na bo bajyanwe gucumbikirwa mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera, ari naho itsinda ry’impunzi ziheruka kuza zicumbikiwe

Byose n’ibindi utabonye mu nkuru, Gatera yabisobanuye muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo