Ikibumbano cy’umwami w’u Bubiligi cyongeye kwangizwa i Buruseli

Ikibumbano cy’uwahoze ari umwami w’u Bubiligi, Leopold II kiri hafi y’umurwa mukuru Buruseli, cyongeye kwangizwa ku nshuro ya Gatatu n’abigaragambya bamagana ivangura rishingiye ku ruhu, nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru AFP.

Iyi shusho y’umwami Leopold II yibasiwe cyane kubera ko yategetse ikizwi muri iki gihe nka Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu kinyejana cya 19 igihe abantu bafashwe ku buryo bubi bikomeye.

Abigaragambya bibumbiye muri BLM bisobanuye Black Lives Matter cyangwa ’Ubuzima bw’Abirabura bufitye agaciro’ ugenekereje mu Kinyarwanda, banditse izi nyuguti mu ishusho y’umwami iri hanze y’inzu ndangamurage irimo amateka yerekeranye n’umugabane wa Afurika.

AFP ivuga ko umuyobozi w’iyi nzu ndangamurage Guido Gryseels yavuze ko yateganyaga gushyira akantu gasobanura birambuye iby’amateka y’umwami Leopold II ariko yemeye ko kuba iki kibumbano cyaguma aho kiri bikwiye kugibwaho impaka.


Ishusho y’urwibutso rw’uwahoze ari umwami w’u Bubiligi Leopold wa II yangirijwe mu murwa mukuru

Akarengane nyuma yo gusenyerwa baratabaza, ngo nta ntore isenya, ubuse bazigisha abana ko ari intore:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo