Ikibazo cya ‘Bannyahe’ gitumye akarere ka Gasabo gahamagazwa mu rukiko

Akarere ka Gasabo kahamagajwe mu nama ntegurarubanza ku kirego abaturage bo muri Kangondo I na Kangondo II i Nyarutarama hazwi nko muri ‘Bannyahe’, bakarezemo nyuma y’uko impande zombi zananiwe kumvikana ku bijanye n’ingurane.

Nubwo abatuye Bannyahe bamenyeshejwe ko bagomba kwimuka mu nzu zabo ziri mu zubatse mu kajagari mu Muji wa Kigali, impande zombi ntizayumvikanye ku buryo bizakorwamo.

Abaturage bifuza guhabwa ingurane y’amafaranga, mu gihe ubuyobozi bwifuza ko bimurirwa mu mudugudu mushya uro kubakwa mu Busanza, bagahabwa ingurane y’inzu.

Hari abavuga ko bafite inzu nyinshi nubwo zikodeshwa make ariko zibinjiriza amafaranga, mu gihe harebwe agaciro zifite, bazahabwa aho kuba gusa.

Uko kutumvikana kwatumye bamwe mu baturage bashyikiriza ikirego Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo muri Nyakanga uyu mwaka, basaba kurenganurwa.

Abaturage basaba ko bahabwa amafaranga bakajya kwiturira mu gace bifuza, aho kwimurirwa mu nzu zuzuye ariko Akarere kabiteye utwatsi.

Bifuza ko kabaha miliyoni 100Frw n’inyongera ya 5% ku mitungo yabo, kuko ngo kashatse kubimura mu buryo butumvikenyweho n’indi ya 5% k’uko katinze kubishyura ingurane.

Urwandiko KT Press ifitiye Kopi rugaragaza ko urukiko rwasabye impande zose zirebwa n’iki kibazo kuzarwitaba ku wa 7 Ugushyingo uyu mwaka, zikaganirizwa kuri iki kirego.

Izo mpande zirimo ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo karezwe, Abaturage basaba kurenganurwa n’abunganizi babo. Mu nama ntegurarubanza ababuranyi bashishikarizwa gushaka igisubizo mu bwumvikane, byananirana hagashyirwaho umunsi wo kuburana.

Muri Werurwe uyu mwaka, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’ikigo cyagombaga kubaka muri Bannyahe inzu zigezweho, bari batangiye kuhageza ibikoresho byo kubakisha inzu 1040.

Akarere ka Gasabo kavugaga ko hazubakwa inzu z’ibyiciro bitandukanye zijyanye n’ubushobozi bwa buri muntu, ziri hagati ya miliyoni 14,5Frw na 35Frw.

Gusa iki kinyamakuru gifite amakuru ko ku wa 1 Nzeri, ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwakoranye inama n’abaturage ba Kibiraro II, ituranye na Bannyahe, bukabasezeranya kuzabishyura mu mafaranga.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo