Ikibazo cy’amazi gikunze kugarukwaho kenshi kiri kuvugutirwa umuti

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, Eng. Aime Muzora, yatangarije itangazamakuru ko bari muri gahunda yo kongera imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Kigali ndetse no mu mijyi yunganira Kigali mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’ibura ry’amazi gikunze kugarukwaho kenshi.

Muri iyo harimo Musanze, Nyagatare, Huye, Muhanga, Rusizi na Rubavu, hakaba hari kubakwa imiyoboro migari y’amatiyo manini.
Yakomeje avuga ko hari kubakwa ibigega binini, bikaba bizarangira mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Eng. Muzora yijeje abanyarwanda ko iyi gahunda izarangira muri 2022, ariko igice cya mbere kikaba kizarangira muri Gicurasi 2020.

Yavuze kandi ko uyu mushinga wo kwagura no gusana imiyoboro y’amazi, uzatwara agera kuri miliyali 248Frws, kandi ko ayo mafaranga ahari.

WASAC igaragaza ko hari imiyoboro igera kuri 390 yo mu cyaro ikenewe gusanwa, kuko gusaza kwayo bituma hatakara 38% by’amazi aba yatunganijwe.
Ingamba zihari ni uko bari gukora iyo mishanga ku buryo mu myaka 5 iri imbere bizaba byagabanutseho 25%.

WASAC yatangaje ko hari amavomo rusange mu gihugu arenga 4000, kandi ko igiciro cyo ku mavomo rusange kitagomba kurenga igiciro cy’amafaranga 20 y’u Rwanda ku njerekani imwe.

Umuyobozi wa WASAC yagiriye inama abaturage ko bagomba kwita ku mikoreshereze y’amazi, mu rwego rwo kwirinda gukoresha amafaranga menshi, bagenzura niba ntaho amatiyo yangiritse ndetse no gufunga za robine mu gihe batari kuzikoresha.

Umwaka ushize bamwe mu Badepite mu Nteko Ishinga Amategeko batangaje ko intego yo kugeza amazi meza ku banyarwanda bose 100% mu myaka itanu ari nk’inzozi bakemanga ko zishoboka.

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Claver Gatete yabwiye inteko ko yizeye neza ko mu 2020 mu mujyi wa Kigali hose ikibazo cy’amazi kizaba cyarakemutse.

Yagize ati "Icyo gihe twese tuzaba duhari muzaduhamagara mumbaze niba ibyo bizaba byarabaye".

Kugeza ubu mu baturage miliyoni 12 u Rwanda rumaze kugira, Ikigo cy’Igihugu cy’Isuku n’Isukura, WASAC kivuga ko gifite abafatabuguzi bagera ku bihumbi 200 bafite amazi mu ngo mu gihe abandi bakoresha amavomero rusange arenga 4000 hirya no hino mu gihugu.


Ubuyobozi bwa WASAC mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu


Leta ivuga ko iri gushora miliyoni $200 mu mishinga yo kugeza amazi ku baturage bose, aha ni i Kigali ahari kubakwa ikigega gikwirakwiza amazi


Umva ikiganiro WASAC yagiranye n’abanyamakuru





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo