Ikibazo cy’abafungwa by’agateganyo bakamara igihe bataraburana cyarahagurukiwe

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo avuga ko abantu bafungwa igihe gitoya cyangwa by’agateganyo baguma muri gereza igihe kirekire bataraburanishwa n’inkiko, iki kibazo ngo cyaganiriweho n’inzego zitandukanye ndetse ubu ngo mu magereza yose yo mu Rwanda hakaba harashyizweho itsinda rihariye ryo kugenzura iki kibazo kugira ngo abo bazasanga bataraburana bazagezwe imbere y’inkiko baburane.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’Ubucamanza n’ibikorwa bizakiranga cyizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti "Ubuhuza nk’inkingi y’ubutabera bwubaka umuryango Nyarwanda."

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yanagagarutse ku bajya kuburanishwa bagasanga igihano bagombaga guhabwa barakirangirije mu munyururu/muri gereza nyamara bari bataraburana, avuga ko iki kibazo cyaganiriweho n’abo bireba bose ubu ngo hakaba harashyizweho itsinda ryo kubigenzura dore ko bizanafasha mu kugabanya ubucucike bw’abafunzwe.

Ati "Icyo ni ikibazo twaganiriyeho ubushize n’inzego zacu zose zihuriye mu butabera, ubu twashyizeho itsinda ryihariye kugira ngo barebe icyo kibazo mu magereza yose yo mu Rwanda, noneho abantu bamaze igihe bataraburana bashobore kuburana bagezwe imbere y’inkiko baburane n’ibindi bibazo bijyana ko kuba abantu bategereza igihe bataraburana".

Dr. Nteziryayo avuga ko iri tsinda ryashyizweho niribagezaho raporo iki kibazo bazagifataho umwanzuro, ati "Iryo tsinda rero rifite igihe cyo kugira ngo babe batugajejeho raporo yabo noneho iyo tuyifateho umwanzuro kubera ko ni ikibazo rwose tuzi kandi kigomba gukemuka no kugabanya umubare w’abafungwa mu magereza avugwa ko harimo ubucucike".

Ikibazo cy’ubucucike bw’abafungwa mu magereza na cyo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagikomojeho anemera ko gihari icyakora avuga ko ngo biterwa n’impamvu nyinshi zirimo nko kuba ibyaha bigenda byiyongera, ati "Koko mu magereza yacu, umubare w’abafungwa uruta ubushobozi amagereza yagenewe yo kubakira".

Yavuze ku nzira yo kugikemura, ati "Icya mbere ni ukugira ngo abantu baburane noneho abakurikiranweho ibyaha bibahama bahame mu munyururu bari kurangiza ibihano byabo ariko ni naho haboneka abere, abagirwa abere n’inkiko noneho bagashobora gusohoka mu munyururu".

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu cyumweru gishize, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), CG George Rwigamba na we yagarutse ku kibazo cy’ubucucike mu magereza yemeza ko koko gihari.

Nko muri Gereza ya Nsinda Bwana Rwigamba yavuze ko icumbikiye imfungwa zigera 14,000 mu gihe yari yubakiwe kwakira abantu 9,000.

Icyo gihe yavuze ko iki kibazo ngo ntacyo bagikoraho, ati "Nta kindi twakora ngo tugabanye ubucucike kubera yuko tudashobora guhagarika ubutabera. Ibihano bitangwa n’ubucamanza, ikiba gisigaye iyo hatanzwe igihano cyo kujya gufungwa, icyo twe RCS dukora ni ukwakira gusa".

"Ntabwo rero ’control’ [guhagarika] y’ubucucike dushobora kugira icyo tuyivugaho, ariko buragaragara".

"Wenda inkiko zakigirira igisubizo zigabanya umubare w’abantu baza, gusa nakubwira yuko muri Minisiteri y’Ubutabera hari gahunda zirimo ziteganywa zo guha abantu igihano gisimbura igifungo hanze ya gereza aho kugira ngo umuntu ajye muri gereza".

Iki kibazo cy’abantu bafungwa mu gihe gito kimwe n’abakatirwa gufungwa by’agateganyo bakisanga bamaze igihe kinini ari na byo bigenda bitera ubucucike mu magereza yo mu Rwanda kandi cyanagarutsweho n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable aho we yavuze ko ngo iminsi 30 y’agateganyo isabirwa uregwa kubera ngo haba hakiri iperereza rigikenewe guklorwa.

Umushinjacyaha Mukuru ati "Iriya minsi 30 akenshi tuyisaba iyo tubona hakiri iperereza rigikenewe gukorwa kugira ngo dosiye ibe yaregerwa urukiko mu mizi ariko iyo iyo minsi 30 irangiye, amategeko ateganya ko dushobora gusaba iminsi y’inyongera ariko tukagaragariza urukiko ibyakozwe n’ibisigaye gukorwa kugira ngo bidakomeza byiyongera ku buryo bukabije".

Havugiyaremye Aimable yanakomoje ku kuba muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 hari imanza zitaburanishwaga nkuko byari biteganyijwe, ibi na byo bikaba kimwe mu byateye ubucucike kimwe no kubona abafunze by’agateganyo bataraburanishwa.

Ibyo wamenya ku cyumweru cy’Ubucamanza cyatangijwe kuri uyu wa Mbere

Icyumweru cy’Ubucamanza gihuriramo inzego zinyuranye zigize urunana rw’Ubutabera zirimo: abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire, abakozi b’inkiko nkuru, abakozi bunganira urwego rw’ubucamanza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Ubushinjacyaha Bukuru, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Urugaga rw’abunganira abandi mu nkiko (Legal Aid Forum), Urwego rushinzwe kurangiza imanza, na Minisiteri y’Ubutabera.

Iki gikorwa cyatangiye muri 2018 kirangwa n’insanganyamatsiko zigenda ziganirwaho bitewe n’ibibazo biri mu muryango nyarwanda bijyana abantu mu nkiko, birimo imanza z’ubucuruzi, iz’ubutegetsi, imanza nshinjabyaha, muri uyu mwaka hakazibandwa mu gusobanura akamaro k’ubuhuza mu gukemura bimwe mu bibazo bijyanwa mu nkiko.

Muri iki cyumweru, bazaganira uko imanza zajyanwe mu nkiko zabamo ubuhuza zigakemurwa bitabaye ngombwa ko habaho imanza nkuko biri mu nsanganyamatsiko


Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere

Umva muri iyi Video Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga n’Umushinjacyaha Mukuru bagaruka kuri iki kibazo cy’abafungwa by’agateganyo bagatinda kuburanishwa n’uburyo cyahagurukiwe:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo