Ihuriro rizakomezwa namwe si abantu runaka cyangwa Komite-Umuyobozi wa RMU

Mu mvugo igira iti "Ndi umunyamakuru, uri umunyamakuru, ni umunyamakuru",
inama ya kabiri y’Ihuriro Nyarwanda ry’Abanyamakuru (Rwanda Media Union, RMU) yabaye ku wa 23 Kanama 2019, abanyamakuru basabwe kuzirikana ko ari bo banyamuryango nyirizina b’ihuriro banafite inshingano zo kuriteza imbere no kurikomeza.

Umuyobozi wa RMU, Nsabimana Jean Claude yibukije abanyamuryango ko iri huriro ritazakomezwa gusa n’abantu runaka cyangwa Komite, ko ari ibya buri munyamuryango wese kugira ngo rikomere.

Ati "Abavuga ngo bashaka ko ihuriro rikomera, ntabwo rizakorwa n’abantu batatu, batanu cyangwa Komite, ni mwe muzarikomeza".

Nsabimana kandi yagarutse ku ntego icumi zose ihuriro rifite zihuriza ku kurengera umunyamakuru mu kazi ke ka buri munsi by’umwihariko abona ibyo agenewe kandi neza.

Iyumvire muri Video byinshi umuyobozi wa RMU yatangaje:

Umuyobozi wungirije w’iri huriro, Uwizeyimana Louise we yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izo ihuriro ryifuza guhindura nko kudahembwa kw’abanyamakuru, kutishyurirwa ubwishingizi n’ibindi ngo ahanini bihora biteza ibibazo kubera iyi mikorere mibi.

Yagarutse kandi ku byo ihuriro ryifuza kugeraho, ati "Ni ukugira ngo abanyamakuru bumve ndetse basobanukirwe uburenganzira bwabo mu gihe bakora akazi kabo".

Umva muri Video ibyo umuyobozi wungirije wa RMU yagarutseho:

Bamwe mu banyamakuru basabye ubuyobozi bw’iri huriro kujya bagaragaza neza ibyo bakora ngo kuko bashingiye ku gihe rimaze rikora, byakabaye byigaragaza neza.

Umunyamakuru Byansi ati "RMU imaze imyaka hafi 6 ibayeho ariko bisa nk’aho itangiye uyu munsi cyangwa ejo, bigaragaza ko mu gihe imaze yabaye nk’isinziriye".

Gusa yasubijwe ko nubwo hatabonetse umwanya wo kurondora ibyakozwe n’ihuriro mu gihe rimaze, atari uko bidahari. Mu byo bakoze byagarutsweho harimo guhugura abanyamakuru 50, gusura ibitangazamakuru mu rwego rwo kumenya uburyo umunyamakuru ahabwa ibyo agenewe n’ibindi.

Ihuriro Nyarwanda ry’Abanyamakuru (Rwanda Media Union, RMU), NI ihuriro rigamije guhuriza hamwe abanyamakuru n’abandi bakora mu itangazamakuru mu Rwanda, rigamije guteza imbere uburenganzira bw’umurimo ku barigize.

Igitekerezo cyo gushinga iri huriro cyaje mu 2013, gishyirwa mu bikorwa mu 2015, bivuze ko ihuriro Rwanda Media Union rimaze imyaka 5 ribayeho. Ni ihuriro ry’abanyamakuru bose bakora umwuga w’itangazamakuru ntawuhejwe.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo