Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda riri kugenda rigabanuka

Umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda, RWAMREC uratangaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda rigenda rigabanuka ku kigero gishimishije nkuko bigaragara mubushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango bwahawe izina rya "Randomised Control Trial".

Ubu bushakashatsi bwamuritswe ku wa 29 Kanama 2018 ,bwakorewe mu turere tune bwagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse ku kigero cya 40%.

Ikindi kigaragara muri ubu bushakashatsi ni uko imirimo yari yarahariwe abagore, umugabo ayigizemo uruhare byatuma urugo rutera imbere.

Umuyobozi wa RWAMREC Rutayisire Fidele, avuga ko ubu bushakashatsi harimo ibanga rikomeye , ati ”Niba dushaka kugera ku buringanire nyabwo tugomba gukora nk’abagabo, niba dushaka kugera ku buzima bw’umugore burabye n’umwana ku rwego rushimishije umugabo ahava akagera agomba kubigiramo uruhare.”

Ministeri y’ubuzima yo isanga kugirango ubuzioma bw’umugore n’umwana burusheho gutera imbere ari uko umugabo yahindura imyumvire akita kuri aba bombi.

Kuri ubu u Rwanda ruhanganye n’ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu aho kiri kuri 38% ,kandi ngo guhangana niki kibazo bisaba ubufata bw’ababyeyi bombi ni ukuvuga umugabo n’umugore.

Abakurikiranira hafi iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bavuga ko abagbo baramutse bahinduye imyumvire yabo kubijyanye n’uburinganire byatuma ingo zirushaho gutera imbere biryo n’ihohoterwa rishingiye kugitsina rikarushaho kuganuka.

Muri werurwe uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umugorre ,Perezida w’u Rwanda Kagame Paul, yavuze ko hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo abagore bumve ko bafite umutekano n’amahirwe angana n’ay’abagabo . Akaba yaratanze uburyo byagerwaho, ati “Kugira ngo ibi tubigereho ni ngombwa ko dufatanya, tugakorera hamwe twese, abagore n’abagabo”.

Mu ri rusange muri ikigihe mu Rwanda iyubahirizwa ry’ ihame ry’uburinganire biri ku kigero gishimishije aho umugabo n’umugore bose bagira uruhare rungana mu kwita ku muryango.Gusa ariko ngo haracyari icyuho kugirango ibi bigerweho neza nkuko ubushakashatsi bwa Rwamrec bubigaragaza.

Daniel Hakizimana





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo