Ihene y’umuturage w’i Rubavu yabyaye abana barindwi bitungura benshi

Mu buryo butamenyerewe cyane cyane ku bworozi bw’amatungo magufi, ihene y’umuturage witwa Habyarimana Jean Marie Vianney utuye mu Karere ka Rubavu yabyaye abana barindwi, ibintu byatangaje benshi.

Habyarimana atuye mu Mudugudu wa Kanyentambi mu Kagari ka Kinyanzove mu Murenge wa Cyanzarwe yabyaje ihene ejo ku wa 7 Mutarama 2020.

Ihene ye isanzwe ibyara abana benshi ariko kuri iyi nshuro yabyaye barindwi, umwe muri bo ahita apfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yahamije aya makuru agira ati “Iyi hene yabyaye abana barindwi ariko kamwe kapfuye ubu hasigaye batandatu".

Yakomeje ati "Iyi hene ibyara bwa mbere yabyaye abana batatu, ubwa Kabiri ibyara bane none ubwa Gatatu yabyaye barindwi kandi imeze neza.’’

Bisanzwe bimenyerewe ko ihene ibyaye abana benshi idashobora kurenza abana batatu byaba agashya bikaba bane none iyi yabyaye abana barindwi bitungura ndetse bivugisha benshi.


Ihene y’umuturage w’i Rubavu yabyaye abana barindwi gusa umwe ahita apfa

Uyu muhanzi akaba n’umusizi azanye imvugo zidasanzwe n’imbaraga nyinshi mu muziki, ati “Abantu bake bazi byinshi bangiza ubuzima bw’abantu benshi bazi bike”:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo