Igitima kiradiha  mu  bakozi  ba ADEPR

Mu gihe hakomeje gukorwa amavugurura muri ADEPR , abayoboraga za Paruwasi igitima kiradiha kuko batazi niba harimo abazahabwa amahirwe yo kuyoboza za Paruwasi nshya zahujwe dore ko bose basabwe gutanga Dosiye zizajonjorwamo abashobora guhabwa kuyobora ntakizamini gikozwe .Si ku bashumba gusa kuko buri umukozi wese wa ADEPR yasabwe gutanga Dosiye.

Amakuru agera ku Mubavu Tv Online na Umubavu.com avuka ko abayoboraga za Paruwasi muri ADEPR ejo ku Cyumweru tariki 4 Mata 2021 aribwo basezeye ku mugaragaro ndetse ko kuri iyu wa Mbere tariki 5 Mata 2021 mu gihugu hose babyutse bakora ihererekanya bubashaka n’abakuru b’Itorero.

Hari kandi andi makuru avuga ko ejo ku wa Kabiri tariki 6 Mata 2021 aribwo hazatangazwa ku mugaragaro abashyumba bashya ba za Paruwase nshya zahujwe ngo hatagize igihinduka iri tangazo ryarara rigiye ahagaragara kuri uyu wa Mbere.

Bamwe mu bashumba bavuga ko bafite impungenge kuko batazi niba bazagaragara kuri uru rutonde rw’abazayobora Paruwasi nshya zahujwe dore ko zari 401 , mu mavugurura yakozwe hakaba harasigaye 143.Mu gihe icyari Imidugudu ubu cyahawe izina rishya cyitwa Itorera ubu hakaba hari amatorero 3125.Ibyari Uturere 30 ubu byavuyeho.Ahari Indembo(Ururembo) eshanu ubu hari indebo 9.

Izi mpinduka kandi zakozwe kuri buri muntu wese w’umukozi muri ADEPR aho hari myanya yagiye ikurwaho kandi buri wese agasabwa gutanga Dosiye.Ibiri kuba kuri aba Pasitori bikaba bizagera no ku bandi bakozi ba ADEPR mu nzego zitandukanye.

Mu kiganiro baherutse kugirana na Umubavu tv Online na Umubavu .com ,Abashumba batashatse ko amazina yabo amenyekana ku impamvu z’umutekano wabo , bavuze byinshi bafiteho impungenge birimo kwirukanwa kandi harimo bamwe bari baratse za Banki inguzanyo bishyingikirije umushara dore ko ari nawo wabafashaga kwita ku miryango yabo.

Umwe yagize ati" Ni agahoma munwa kuko imyaka yose y’ubuzima bwacu twayirunduriye mu Itorero none se batwirukana bakabona ko tujya he? Nibabikora kizaba kibaye ikindi gitangaza muri ADEPR kuko twafashe amadeni ya banki twabonaga uko tubaho n’imiryango yacu turumva nabo ari abantu bashyira mu gaciro batabikora.ariko nibanabikora kazaba ari akarengane tudafite uwo twakaregera uretse Imana"

Inshuro nyinshi Umubavu wagerageje kuvugisha Umuvugizi wa ADEPR ,Pasiteri Ndayizeye Isaïe akadusubiza ko twamwoherereza ubutumwa bugufi , twabwandika ntabusubize.

Indi nkuru bifitanye isano

Kuri ubu ADEPR ifite amatorero [ayahoze yitwa imidugudu] 3125 mu gihugu hose ari mu ndembo icyenda aho urwa Kigali rufite amatorero 163 na Paruwasi 12; urwa Gicumbi rufite Paruwasi 12 n’amatorero 306; urwa Muhoza ni Paruwasi 14 n’amatorero 259, urwa Gihundwe ni Paruwasi 21; urwa Huye ni Paruwasi 18 n’amatorero 286; urwa Rubavu ni Paruwasi 24 n’amatorero 528; urwa Ngoma ni Paruwasi 15 n’amatorero 370; urwa Nyagatare ni Paruwasi 16 n’amatorero 452 mu gihe Ururembo rwa Nyabisindu rufite Paruwasi 11 n’amatorero 262.

Izi mpinduka zije nyuma y’induru z’urudaca zatangiye mu myaka isaga umunani ishize, zaje guhoshwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyiborere, RGB, rwashyizeho komite y’inzibacyuho.

Kuva ku wa 8 Ukwakira 2020, ADEPR iyobowe na Pasiteri Ndayizeye Isaïe; yungirijwe na Pasiteri Rutagarama Eugène; Umuyobozi Nshingwabikorwa, Pasiteri Budigiri Herman; Umuyobozi ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga, Umuhoza Aurélie n’Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi, Gatesi Vestine.

Ni komite yiganjemo abakiri bato kandi yitezweho kugarura umwuka mwiza mu bakirisitu cyane ko bamaze igihe babona itorero riri mu bibazo bidashira ahanini bishingiye ku mategeko ajenjetse.

ADEPR imaze imyaka isaga 81 ikorera ku butaka bw’u Rwanda; yareze benshi baracuka, ubu abayoboke bayo barenga miliyoni ebyiri mu gihugu.

Iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira .......

AMARIRA N’AGAHINDA MU BASHUMBA BA ADEPR IBINTU BYAFASHE INDI NTERA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
karibu Nehemiah Kuya 9-04-2021

Ibyo bakora byose nta cyo bizatanga kuko igitera gushwana muri ADEPR si uko abantu batuze mashuri menshi ahubwo ni inda nk uko ari cyo cyamye gitera kuryana mu Rwanda nubwo bikingirwa ibindi. Nibatagabanya uriya mushahara w umurengera uhabwa abayobozi bo hejuru ( Dore ko ari ho kuryana bituruka) basuzugirana buri wese yumva nawe yahicara akarya kuri ariya mafranga ibibazo bizakomeza.

Hakwiye kubaho igisa n iringaniza mishahara kandi imidugudu na Paroisse bagakuraho ibyo kuvuga ngo umudugudu usigarana 5/100 y amaturi aturwa nyamara ufite byinshi byo gukora n abakene bo gufasha mu buryo bw imibereho ari ho babarizwa! Kandi kera nubwo umudugudu n ubundi wasigaranaga make, ntibawugeneraga 5/100 gusa ahubwo byose byaje bitewe n iriya mishahara y imirengera abicaye mu biro bihaye, kandi nta handi yava bisaba gukumunzura ayo yose yakirwa ku mudugudu na paroisse.

Birababaza cyane guhora umuntu atura wajya kumva ukumva amateraniro arangiye ngo uyu mudugudu ku wa gatanu tuzagira abashyitsi ( tarai na korali wenda izaza ahubwo ari nk abashyitsi batarebnze batanu) ngo muzane agaseke dushyiremo ayo kuzabakiira! Buriya Pastor kuko niba mumuhemba abo bashyitsi ko bataza buri gihe ntiyabakira? Cyangwa se kuko mutareka aturwa mu cyumba kiba mu mibyizi mu byi akora hatajya ahavamo n ayo yo kwakira abashyitsi bagisura?

Amafaranga hejuru nagabanywa muri ADEPR bizagenda neza kandi nibwira ko uwahembwa 1,500,000Frw aho guhembwa 3,500,000- 4,000,000 Frw nk uko bivugwa ataba ari make byo kudakora akazi kuko na minister ntayagezaho kadi barakora, bityo asigaye yashyirwa mu bikorwa byo guteza imbere abanyetorero n itorero ubwryo bihereye mu midugudu.

Bosco Karangwa Kuya 7-04-2021

Umunyarwanda yose umwana we " Riberakurora" kandi umuturanyi wabo yitwa " Nzabandora"
Interectuelle generation!!

Samedon Kuya 6-04-2021

Gusa bagere no mu mategeko agenga iri torero bibuke ibyo twakiriye tukihamagarwa
Naho ubundi itorero ntabwo riyoborwa namashuri nyiraryo aribereye maso

Samedon Kuya 6-04-2021

Gusa bagere no mu mategeko agenga iri torero bibuke ibyo twakiriye tukihamagarwa
Naho ubundi itorero ntabwo riyoborwa namashuri nyiraryo aribereye maso

Innocent Kuya 6-04-2021

Abantu bize ikigoroba nibabadukize, batuzongeye itorero mu buswa bukabije bayoboranaga. Burya ubwenge bwo kumenya Imana iyo bwiyongereyeho kujijuka biba ari akarusho. Tukuri inyuma mushumba wacu

Muhayimana Andre Kuya 5-04-2021

Izimpinduka zije zikenewe cyane rwose kuko twari tumaze imyaka myinshi tuyoborwa nabantu batize kdi mu Itorero hasi dufitemo les Doctors, Professors,Bachelor’s, Master’s, badatekerezwaho bakanga kubaha imyanya ngo batazabasimbura none barebe abibitseho Amashuri n’Ijambo ry’Imana kuko barahari rwose abo ntibazarwanira mubiro cq ngo birirwe mubinyamakuru naho ubundi ayamavugurura aje mugihe gikwiye kuko Imana yavuzeko Itorero ry’Adepr rizongera rigakurwaho igitutsi rwose turashimira RGB yashyizeho Isaie nkumuyobozi wa Bureau ni umuhanga,areba kure,arasenga ntaruswa arya ntarya indimi arashoboye rwose turamushyigikiye 100% kdi turikumusengera