Igitero cy’abantu batazwi yahitanye  babiri ,benshi barakomeraka i Bujumbura

Abantu babiri baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana bateye grenade mu Mujyi wa Bujumbura, abandi benshi barakomereka bajyanwa kwa muganga.

Izi grenades ebyiri zatewe hafi y’isoko rya kera rya Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Gicurasi 2021.

Minisiteri y’Ingabo mu Burundi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yatangaje ko icyo gitero cyagabwe ahagana saa Moya.

Yakomeje ivuga ko babiri bapfuye ndetse abakomeretse bahita bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Iryo tangazo rikomeza riti “Umwe mu bateye grenade ikanamukomeretsa yatawe muri yombi. Iperereza riracyakomeje.’’

Ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Burundi byatangaje ko nyuma y’iterwa ry’izo grenade humvikanye urusaku rw’amasasu menshi.

Iwacu Global yo yanditse ko abantu bane ari bo baguye mu bitero bitandukanye birimo icyagabwe muri parking y’imodoka z’abarema isoko rya Ngagara rizwi nka “Cotebu”. Ababonye iyi grenade iterwa bavuze ko uwabikoze yaraswe na Polisi ndetse ko yari afite izindi grenade nyinshi.

Ikindi gitero cyagabwe ahitwa “Plazza”, mu Burengerazuba bw’isoko ryahoze ari irya Bujumbura, hafi y’ahacururizwa imboga.

Ibi bitero byombi ngo byakomerekeyemo benshi nk’uko ababibonye babitangaje.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo