Igiterane Youth Convention kigiye kwitabirwa n’abahanzi b’ibyamamare

Umuryango wa gikiristo wigisha urubyiruko cyane mu bigo by’amashuri Teens For Christ (TFC) wateguye igiterane YOUTH CONVENTION, ku ncuro ya gatanu aho hazitabira abahanzi b’ibyamamare nka Aline Gahongayire, Patient Bizimana, Sam Rwibasira, Bosco Nshuti, Healing Worshipteam, n’andi matsinda y’abanyeshuri mu gitaramo kizabera mu ihema rya Camp Kigali Ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019.

Igiterane cyiswe ‘’YOUTH CONVENTION 2019’’ cyateguwe na Teens For Christ kubufatanye n’ibigo by’amashuri ya segonderi TFC yigishamo ijambo ry’Imana, iki gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka ariko kikabera ku kigo cy’amashuri cya Gihogwe kuri iyi ncuro kizabera muri Camp Kigali.

Pastor Aminadab Mbanzabugabo umuyobozi w’umuryango wa TFC ku rwego w’igihugu yatangaje ko iyi mpinduka yatewe n’uko I Gihogwe haje kuba hatoya bakurikije umubare w’abantu bazitabira yagize ati: ‘’ i Gihogwe ni hatoya dukurikije abazitabira nk’uko tubiteganya, ikindi ni kure, ikindi gutega twabonaga bigoranye, twarishyuzaga kuko twashakiraga abana aho kurara n’ibyo kurya’’.

Igiterane Youth Convention 2019, kizatangira kuva i saa saba kuri Camp Kigali mu ihema risanzwe riberamo ibitaramo hazaririmbamo abahanzi bakomeye mu Rwanda nka Aline Gahongayire,Patient Bizimana,Bosco Nshuti,Sam Rwibasira, Healing Worshipteam n’amatsinda atandukanye yo mu bigo by’amashuri ya segonderi.

Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa batandukanye nka Felix Mushinzimana, Aminadab Mbanzabugabo ndetse n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Pastori David Anderson, kwinjira mu giterane ni ubuntu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo