Igitekerezo ku bijyanye n’umwuga wa ’Pharmacie’ mu Rwanda

Mu nkuru zitandukanye tugeza ku bakunzi bakaba n’abasomyi bacu, zitangwaho ibitekerezo bitandukanye bitewe n’uko bumva ibintu cyane ko gutanga ibitekerezo byawe ubyemererwa n’amategeko y’u Rwanda. Ibi ni byo byatumye umwe muri bo abagezaho igitekerezo kijyanye n’umwuga wa ’Pharmacie’ mu Rwanda.

Iki gitekerezo cye kiribanda kuri ibi:

- Uko Pharmacie mu Rwanda ikora
- Uwemerewe kugira Pharmacie
- Andi mategeko bihuriza hamwe/byuzuzanya
- Icyerekezo cyiza cya Guverinoma y u Rwanda
- Imibare imwe n’imwe
- Aho ubangamiye andi mategeko n’ingaruka bigira rimwe na rimwe
- Igitekerezo cy’uko ingingo zimwe na zimwe zahindurwa
- Uko umwuga wa Pharmacie ugaragara n’uko byagakwiye

Ugendeye ku itegeko no 47/2012 ryo ku wa 14/01/2013 rigenga imicungire n’igenzura ry’ibiribwa n’imiti; rigena ko Pharmacien ushinzwe (SUPERVISOR) Pharmacie ari ufite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree in Pharmacy), na none kandi Pharmacist Supervisor akaba agomba kuba umwe kuri buri Pharmacy , nta Pharmacist wemerewe gucunga Pharmacie irenze imwe .(art. 32).

Ariko na none muri iryo tegeko nta hantu na hamwe handitse ko iyo Pharmacist agiye muri pause, agiye kurangura, cyangwa se ku zindi mpamvu z’akazi, asiga afunze Pharmacie, gusa ikigo FDA (Rwanda Food and Drugs Authority) cyo iyo kije mu bugenzuzi kigasanga Pharmacist asohotse gihita gicaPpharmacie amande ya 100,000 Frw.

Ugendeye kandi ku itegeko no 20/25 ryo ku wa 18/04/2012 rigena uko imyuga y’ubuforomo n’ububyaza ikorwa, aho ritanga ubusobanuro bwimbitse hagati ya SUPERVISION , DIRECT SUPERVISION Na INDIRECT SUPERVISION kandi mu itegeko ryabanje mu gika cya mbere bakaba bavuga neza ko Responsible Pharmacist ari SUPERVISOR not DIRECT SUPERVISOR.

Ntago mbona impamvu ikigo Rwanda FDA ,cyaramuka gisanze, Pharmacist yagiye mu zindi nshingano kigaca amande Pharmacie kandi Supervisor ashobora gusiga atanze amabwiriza ibindi akabikora adahari.

Iri tegeko kandi rigena ibyo umuforomo n’umubyaza bemerewe gukora, harimo gutanga umuti hitawe kuri Prescription ( art.9) yemwe na Pharmacist ntago yemerewe gutanga umuti utanditswe na muganga (art 32 mu itegeko ribanza), aha umuntu akaba yibaza ati "Kuki Rwanda FDA yaza igasanga Pharmacist atari muri Pharmacy ikahafunga?" Aho si ugutesha agaciro umuforomo kandi itegeko ribimwemerera?

Ese kuki umuforomo kwa muganga yemererwa kudutera inshinge, Serumu, kurara ku murwayi yemwe na ba barwayi bari muri Koma, Critical Stage ariko kuba yaba ari muri Pharmacie ari butange imiti muganga yanditse bikaba ikosa?

Ese kuki muri Pharmacie zo kwa muganga, kuva kuri Health Post, Centre de Sante, Hopital de District , CHUK, CHUB, KFH, abantu baduha imiti 24/7 aba ari abaforomo, kuki Rwanda FDA igera kuri Pharmacie detail ikabikomeza cyane ikabona ko umuforomo atemerewe gukora ku muti ngo awuhe umurwayi kandi uretse no gutanga umuri yaba n’umuyobozi? (art.17)

Tugendeye kandi ku itegeko no 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda. Aho rigena abantu bemerewe gutegura no gutanga ibiyobyabwenge:

1. Abahanga mu by’imiti babyemerewe
2. Abahanga mu by’imiti b’ibigo by’ubuvuzi bya leta cyangwa bigenga
3. Abaforomo n’ababyaza mu gihe bakora umwuga wabo

Aha nkaba nibaza ibibazo bikurikira:

* Kubera iki umuforomo yaba yemerewe gutanga imiti yo kuri uru rwego , ariko kuba yasigara muri Pharmacie bisanzwe bikaba ikibazo gikomeye bigera aho bafunga Pharmacie igihe ari we basanzemo, bakanasiga baciye pharmacie amande?

* Kubera iki itegeko ribimwemerera ariko Rwanda FDA ikabyanga, aho ivuga ko urufunguzo rw’akabati rugoma kubikwa n’umuhanga mu by’imiti gusa?

* Aho ntihaba ari amananiza ikigo Rwanda FDA kiri gushyira ku bikorera muri Farumasi batari Pharmacists bityo kugira ngo tugaruke kuri rya tegeko rya cyera aho Farumasi zari iza ba Pharmacist gusa?

* Aho si nka cya kindi twakwita Pharmacict Supermacy ku cyitwa umuti, Rwanda FDA yaba irimo kubaka dore ko abayigize na bo ari aba Pharmacists usanga bariganye?

Tugendeye kandi ku mabwiriza ya Minisitiri w’Ubuzima no 20/72 yo ku wa 26/01/2017 agenga amavuriro yigenga mu Rwanda n’ibigo byigenga mu Rwanda , mu ngingo yayo ya 3 mu gika cya 12, ivuga ko iyo umukozi ubifitiye Impamyabumenyi atakiri muri uwo mwanya ikigo gifunga iyo mu minsi 15 kitarabona undi, ariko kuri PHARMACIE DETAIL si ko bimeze, Rwanda FDA yo ihita iza igafunga ititaye ku gishoro kiri muri Pharmacie cyangwa se ibyangirika.

Kuki iri tegeko ryo ritareba abakora ubucuruzi bwa Pharmacie? Aho ntibyaba ari ya mananiza agamije kunaniza ishoramari mu rwego rwa Retail Pharmacies (kuko Pharmacist ni umukozi aba ashobora kugenda isaha iyo ariyo yose) cyangwa se kugira ngo Pharmacist akomeze abe nk’akamana gato muri Business ya Pharmacie y’umuntu?

Ese nta kuntu icyo gihe cyakongerwa kikagirwa ukwezi mu gihe hataraboneka undi Pharmacist supervisor?

Tugendeye ku cyerekezo cya Guverinoma y u Rwanda cyo guteza imbere ishoramari, no korohereza abashoramari mu nzego zose cyane cyane urwego rw’ubuzima rukirimo abashoramari bacyeya;

Aha biragaragara ko Rwanda FDA igamije kunaniza abashoramari mu rwego rwa Pharmacie detail aho ishyiraho amabwiriza rimwe na rimwe akakaye ariko wareba ugasanga nta handi iyashyira.

Ikindi ugasanga Pharmacie zitanganya igishoro wholesale Pharmacie na Retails Pharmacies Requirements zose ni zimwe (1-Pharmacist).

Uretse kuri Pharmacie detail Prive gusa, ariko wajya kwa muganga wa leta mu mavuriro yigenga (yo anafite ubushobozi buhanitse), ntuzigera ubona na rimwe Rwanda FDA isaba ko bagira Pharmacist, ese ni uko batamucyeneye? Ahubwo niho acyenewe cyane Clinical Pharmacist aba akorana na muganga mu kwandikira umurwayi umuti.

Ugendeye ku bushobozi bw’Abanyarwanda cyangwa se za Farumasi zo mu Rwanda kugira ngo Pharmacie ishobore guhemba Pharmacist 600,000Frw abaforomo 2 (300,000Frw), Cashier 1 (100,000Frw), banishyure CSR na TPR, umushoramari atarisagurira, atarishyura ubukode n’izindi depenses.

Nibuze byamusaba kunguka 1,627,500Frw ku kwezi, washyiraho ay’umushoramari n’izindi depenses wenda 2,000,000Frw bikabyara 3,627,500Frw ku kwez, bivuze kunguka byibuze 120,000Frw ku munsi. Kugira ngo ubashe kunguka byibuze ariya mafaranga, ni uko Pharmacie yaba idacuruza munsi ya 300,000Frw ku munsi.

Aha ukibaza uti "Ese ni Pharmacies zingahe mu Rwanda zishobora gucuruza aya mafaranga? Ese mu Mujyi wa Kigali ho birashoboka? Ni zingahe bitewe n’ubushobozi bw’Abanyarwanda, n’imiterere y’Umujyi cyangwa icyaro? Usanga hasigara Pharmacie nkeya cyane kugira ngo zigere kuri iyi Stabilite Economique, ari na yo mpamvu y’ibihombo bya hato na hato.

Kubera amakimbirane yo guhemba abakozi bahanitse batajyanye n’ubushobozi bwinjira, ibi bitera ibihombo bikomeye Farumasi.

Ngendeye ku itegeko ry’umurimo nkuko ryavuguruwe kugeza ubu, aho ryemerera umukozi kugira abakoresha barenze umwe mu gihe atakwica akazi ka buri umwe wese, kandi umukozi akaba atemerewe kurenza amasaha 45 ku Cyumweru bivuze amasaha 8 ku munsi kandi Pharmacies zikaba zikora amasaha 15 ku munsi (7-22h00) gusa hari n’izirenza aha.

Kuki Pharmacist atakwemererwa gukora habiri cyangwa hatatu, bityo umushahara yahembwaga kuri Pharmacie imwe bakawugabana ari 3, bikazorohera abakoresha kumuhemba? Ibi byagabanya amakimbirane n’ibihombo bihoraho muri Pharmacy.

Icyo iki gitekerezo cyari kigamije ni ugusaba Rwanda Food and Drugs Authority, FDA, kugabanya umutwaro na Requirements z’umurengera isaba Pharmacies details kugira ngo zemererwe gukora, byagaragaye ko nta Pharmacie imara imyaka 10 itagize ibibazo by’ubukungu cyangwa ukajya usanga Stock iri muri Pharmacie irutwa na Salaire ihwembwa Pharmacist ku kwezi zimwe bikarangira zifunze cyangwa se ziguye mu bihombo bikomeye, ariko wareba ugasanga Ibitaro byigenga cyangwa se ibya leta nta kintu ibisaba, ibyo bikagira ingaruka zikomeye ku ishoramari mu rwego rwa Pharmacie zigenga kuko ntirikura.

Turasaba ko Rwanda FDA yakorohereza Pharmacist umwe kugenzura ahantu harenze hamwe, bityo azahembwa macyemacye ariko ahantu henshi abone umushahara umuhagije, n’umushoramari na we akabona uko ahemba abakozi bijyanye n’ubushobozi bwe.

Uko umwuga wa Pharmacie ugaragara n’uko byagakwiye

Iyo uvuze Pharmacist mu Rwanda:

* Abajijutse benshi bumva wa muntu wambaye itaburiya y’umweru muri Pharmacie utanga imiti.

* Abakoresha benshi bo bumva wa mukozi uhembwa umushahara w’ikirengera kuruta abandi rimwe na rimwe atanayinjiza bitewe n’ibice Pharmacie iherereyemo (urugero Pharmacie hafi ya zose ziri hanze y’Umujyi), akaba amukoresha kubera amategeko ya Rwanda FDA kubera kubura uko agira.

* N’iyo ubajije abakozi ba Rwanda FDA, cyangwa se urugaga rw’aba-Pharmaciens ko aba Pharmacist bahembwa menshi, na bo nta kindi gisubizo baguha uretse kubivuga ngo arayakwiye kuko ari we utuma ubona uburenganzira bwo gukora/ibyangombwa. Bivuze ko kuri bo nta kandi kamaro uretse ibyangombwa. Ukibaza abandi bakozi n’igishoro uwashoye imari ye agaciro baba bafite ukakabura.

* Nyamara mu bihugu byateye imbere na bimwe mu bidukikije, Pharmacist ni umuntu wunganira muganga mu kugena umuti w’ukuri umurwayi agomba gufata (Clinical Pharmacist. Hari n’aho muganga agena indwara Pharmacist akandika umuti ukwiye yabanje kubibara, imyaka, ibiro, indi ari gufata, ubundi burwayi etc...

Uru rwego usanga mu Rwanda ruri inyuma cyane kandi nyamara ni rwo rw’ingenzi cyane (ntibyumvikana ukuntu wavuga ngo bariya barwayi bari mu bitaro barembye akenshi baba bafite indwara nyinshi ni bo badakwiye guhabwa umuti Pharmacist yabisuzumye neza byakabaye ikinyuranyo) ahubwo ukavuga ngo uje kugura imiti ya Grippe n’inzoka ni we ucyeneye Pharmacist cyane, Paracetamol z’umutwe ukanabishyiramo ibihano bikakaye (ibi ni ugukanda ahatagakwiye).

Abanyarwanda benshi cyane ntibazi aho Pharmacist yakabaye aba ari kumwe na muganga muri Tour de Salle, kuki iyo service nziza batayihabwa?

* Kumenya imiti ikenewe mu kigo runaka, Akarere, Igihugu, etc...(abashinzwe Approvisionnement y’imiti ...).
* Kuba yakora mu nganda...
* Kuba yakora mu bigo by’ubushakashatsi no mu burezi
* Kuba yagaragara mu bigo cyangwa se inganda zose bifite aho bihuriye n’ubuzima yewe n’ibintu bijyanye na Produits Chimique.

Iyo urebye usanga Rwanda FDA,iri gushyira ingufu mu kuba Pharmacist agomba kugaragara gusa muri Pharmacie detail kandi hari ahandi henshi yakagize akamaro kanini kandi acyenewe kurutaho, nko mu bitaro byigenga n’ibya leta, akareba ubuziranenge na doses z’imiti ihabwa umurwayi ko ayihabwa neza bitewe nuko ameze (abantu bagira ingaruka z’imiti kwa muganga ni benshi cyane).

Urebye aba Pharmacist bo mu Rwanda bose hafi 90% bibera mu ma Pharmacie details , urwego bakoreshamo nka 5% y’ibyo aba yarize mu ishuri kuko nta kindi akora uretse gutanga imti yanditswe na muganga kandi hari aho yakoresha ubumenyi bwe bwose 100% (Clinical Pharmacy ) mu bitaro.

Ese iki ni cyo Leta iba yarabarihiriye amashuri? Kuki itabajyana aho bakoresha 100% mu bitaro aho bagomba kubonana n’umurwayi buri munsi abarwayi bakungukira ku bumenyi bwa Pharmacist? Aha ntiwavuga ngo Pharmacists ni bacye cyane, barahari ahubwo bari kubatsindagira aho badakwiye hatanafite ubushobozi bwo kubahemba aho bifuza ko Pharmacy igomba guhemba 2 Pharmacists nyamara n’umwe yarananiwe kumuhemba.

Icyitonderwa: Ibikubiye muri iyi nkuru ni ibitekerezo by’umusomyi w’UMUBAVU

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Justin Kuya 7-10-2020

Iyi article yuzuyemo amarangamutima menshi gusa kandi amarangamutima atandukanye n’ammategeko

Justin Kuya 7-10-2020

Iyi article yuzuyemo amarangamutima menshi gusa kandi amarangamutima atandukanye n’ammategeko