Igitekerezo cya Depite Frank Habineza cyuko Leta yabubakira imihanda y’amagare nticyakiriwe neza na bamwe

Nyuma yuko ikinyamakuru IGIHE gisohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “Leta nitwubakire imihanda y’amagare tujye tuza ku nteko tuyanyonga-Depite Habineza”, bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru bagaragaje ko batishimiye ndetse batakiriye neza iki gitekerezo cy’iyi ntumwa ya rubanda yinjiye bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko bashingiye ko Leta ifite ibibazo byinshi byagirira akamaro abaturage biyihangayikishije byagakwiye kwitabwaho mbere kuruta kubaka imihanda y’amagare.

Depite Frank Habineza yavuze ko leta ikwiye kwita ku kibazo cy’uduhanda aho abanyonga amagare bajya banyura, ku buryo ibi bikozwe neza n’abadepite bajya ku nteko bayanyonga.

Uyu mudepite yagaragaraje ko mu mihanda irimo kubakwa, hadakwiye kujya hashyirwaho imihanda y’abanyamaguru n’imodoka gusa, abatwara amagare ngo bibagirane.

Mu kiganiro Depite Habineza yahaye IGIHE, yavuze ko mu bihugu byinshi usanga iyi mihanda yubakwa, bikaba bifasha kugabanya impanuka bikanafasha kurengera ibidukikije.

Yagize ati “Nk’Abadepite turamutse dufite umutekano w’aho turi buce n’amagare, nta mpamvu tutaza ku kazi tuyanyonga, nk’ubu njye ntuye Kimironko urumva ko ari bugufi, iminota 30 naba mpageze, bikozwe byaba ari ukurengera ibidukikije no kugabanya akavuyo k’imodoka zimaze kuba nyinshi, byaba ari ibintu byiza cyane.”

Yakomeje agira ati “Ushobora kuvuga uti reka imodoka nyisige ku nteko, nimugoroba ntahe n’igare, uyu munsi iyo ugiye i Burayi amagare barayakodesha. Ni ibintu bigabanya imodoka mu mijyi ariko bigafasha n’ibidukukikije, ubona ko impanuka nyinshi ziba kubera ko umuhanda usanga ari uw’abanyamaguru, igare na moto, bakwiye gukora akayira kagenewe abanyamagare, wenda moto zikaba arizo zisigaye mu muhanda.”

Tariki ya 04 Ugushyingo 2018 ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda, yavuze ko kubaka imihanda yagenewe abatwara amagare na we abona ko ari ikintu cyiza, ariko ko mu mihanda ijya mu ntara ho bitashoboka.

Ati “Mu by’ukuri hari ibihugu byinshi bikora imihanda y’abanyamaguru bacamo ndetse n’abanyamagare, ariko icyo nshaka kwibutsa nk’umuhanda uva Kigali-Musanze ntibyakunda, mu Mijyi byo biroroshye ariko nk’umuhanda ujya mu ntara twe twumva ko nta muntu wafata igare ngo ave inaha ajye Musanze, mu Mijyi byo ni igitekerezo cyiza kuba abanyamaguru batagenda bagongana n’abanyamagare n’abafite imodoka.”

Kugeza ubu imihanda igaragara mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi, usanga igizwe n’igice cyagenewe imodoka n’aho abanyamaguru banyura, bigatuma amagare, moto n’imodoka byose bihurira mu muhanda umwe, nyamara igare rifatwa nk’igikoresho gifite intege nke.

Nyuma yuko iyi nkuru isohotse ku Cyumweru tariki ya 09 Ukuboza 2018, abantu batandukanye bayitanzeho ibitekerezo bamwe bagaragaza ko ibi atari byo byihutirwa kuruta ibibazo bihangayikishije igihugu birimo ubushomeri, ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage bidasiba kugarukwaho kenshi mu gihugu, n’ibindi bitandukanye.

Ku rundi ruhande hari ababona ko iki gitekerezo cya Depte Frank Habineza ari kiza kuko mu gihe iyi mihanda yaba yubatswe byagabanya umuvundo w’imodoka ugaragara muri Kigali bityo abajya ku kazi bakajya bakagereraho igihe ndetse n’abafite izindi gahunda zabo za buri munsi bakajya boroherwa no kugenda mu modoka zabo nta kavuyo.
Tubibutse ko Depite Frank Habineza n’ishyaka rye rya Green Party anabereye umuyobozi yinjiye bwa mbere mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nyuma yuko iri shyaka rye ribonye amajwi 5% yatumye ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga.

Iyi myanya ibiri ishyaka Green Party ryegukanye, umwe wabaye uwa Frank Habineza nk’umuyobozi waryo, undi uba uw’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude, bivuze ko bombi ari bo babaye Abadepite.

PNG - 871.6 kb
Ubwo Green Party yatsindiraga kwinjira mu Nteko, Habineza yavuze ko ari intambwe ikomeye bateye


Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko kandi ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

PNG - 704.3 kb
Depite Frank Habineza yavuze ko Leta ikwiye kwita ku kibazo cy’uduhanda aho abanyonga amagare bajya banyura, igitekerezo kitakiriwe neza na bamwe bavuga ko hari byinshi Leta yagakwiye gukora mu kwita ku mibereho myiza y’abaturage kuruta ko yakubaka imihanda y’amagare

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo