Igitego kimwe kiyihesheje amanota atatu y’umukino wayo wa mbere

Igitego rukumbi cya Jules Ulimwengu gifashije Rayon Sports gutsinda TP Mezembe mu mukino wa mbere kuri y’aya makipe yombi mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere muri Africa y’ iburasirazuba, CECAFA Kagame Cup 2019.

Rayon Sports yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 4′ ubwo Iranzi Jean Claude yateraga imbere y’izamu umupira yari ahawe na Mugheni Fabrice, awuteye usanga Jules Ulimwengu imbere y’izamu ahita yinjiza igitego.

Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yatozwaga n’umutoza mushya Olivier Mathurin Ovambe ukomoka mu gihugu cya Cameroon ariko akaba akubutse ku mugabane w’ u Burayi mu gihugu cy’ u Bwongereza.

Rayon Sports yabanje mu kibuga abakinnyi barindwi bashya yaguze mu minsi ishize barimo n’abavuye muri mukeba wayo APR FC barangajwe imbere na Iranzi Jean Claude wari kapiteni wungirije muri APR FC.

Ugusimbuza ku ruhande rwa Rayon Sports, Ku munota wa 60′ w’umukino Sekamana Maxine yasimbuye Iranzi Jean Claude, ku munota wa 68′ Nizeyimana Mirafa asimbura Olokwei Commodore Mugisha Gilbert asimbura Ciza Hussein ku munota wa 79′ w’umukino.

Ku ruhande rwa TP Mazembe, rutahizamu Boyanga Owe yasimbuye mugenzi we Likonza Glody ku munita wa 57′ mu gihe Ushindi wa Kubanza yasimbuye kapiteni Rainford Kalaba ku munota wa 60, bashaka igitego ariko umukino urangira batakibonye.

Ababanje mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon Sports: Kimenyi Yves (Gk), Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Ciza Huseein, Iranzi Jean Claude, Nshimiyimana Amran, Kakule Fabrice, Olokwei Commodore na Ulimwengu Jules.

TP Mazembe: Bakula Ulunde Aime (GK), Rainford Kalaba, Masengo Godet, Zola Arsene, Mwape Tandi, Mandeko Zatu, Nathan Sinkala, Tshibango Tshikuna, Miche Mika, Lekonza Glody ma Jackson Muleka.

JPEG - 203.9 kb
JPEG - 393 kb
Tout Puissant Mazembe Englebert
JPEG - 379.1 kb
Rayon Sports





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo