Sudani: Igisirikare cyemeje ko Bashir yatawe muri yombi nyuma yo kweguzwa

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yakuwe ku butegetsi na Coup d’Etat. Ni Minisitiri w’Ingabo za Sudani, Lieutenant-General Awad Mohamed Ahmed Ibn Auf, wabitangarije kuri Televiziyo ya Leta. Yavuze ko Bashir yatawe muri yombi kandi ko afungiye ahantu hatekanye.

Abasirikari ba Sudani bashyizeho amategeko yo mu bihe bidasanzwe n’inama ya Gisirikari igiye gutegeka igihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.

General Ibn Auf yatangaje kandi ko ubutegetsi bwa Leta zigize Sudani n’iz’inzego z’ibanze zose zisheshwe

Bakimara kumva ko Bashir yahiritswe ku butegetsi, abaturage ibihumbi n’ibihumbi bahise biroha mu mihanda kubyina intsinzi mu murwa mukuru Khartoun, bararirimba banacinya akadiho.

Urwego rw’iperereza n’umutekano rwatangaje ko rugiye kurekura imfungwa zose za politiki mu gihugu hose. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irega uru rwego kugira uruhare rwa mbere mu kwica no gufunga abaturage ku maherere.

Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bari bamaze amezi ane mu myigaragambyo muri Sudani basaba ko Bashir avaho. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko inzego z’umutekano zishe abantu barenga 50 muri iyi myigaragambyo. Naho Leta ya Sudani yo ivuga ko abayiguyemo ari 22.

Marechal Bashir yari amaze imyaka 30 ku butegetsi, yagezeho akoze Coup d’Etat mu 1989. Afite imyaka 75 y’amavuko. Ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI mu Magambo ahinnye y’Igifaransa, rumurega ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byo mu ntara ya Darfur.

PNG - 1.1 Mb
Lt, Gen. Awad Mohamed Ibn-Auf wari Minisitiri w’Ingabo yahise asimbura Bashir ku butegetsi
PNG - 466.5 kb
Bwana Bashir w’imyaka 75 y’amavuko, yageze ku butegetsi mu mwaka wa 1989 binyuze mu ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’État) ryakozwe n’abasirikare

SRC: VOA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Douglas Nelson Kuya 11-04-2019

Ça c vraiment Bien ça va aide a change les idées des présidents africains il faut que l’Afrique évolue et que tout change nous voulons aussi nous développe on est fatigué avec les dictateurs
Que le bon Dieu nous aidé