Igisirikare cya Kongo cyishe uwari umuyobozi w’inyeshyamba

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2019, igisirikare cya Congo (FARDC) cyatangaje ko kishe uwitwa Manu, umuyobozi w’inyeshyamba za Simba, zazengereje abaturage muri Teritwari ya Mambasa, mu Ntara ya Ituri.

Uyu muyobozi yicanwe n’inyeshyamba ze esheshatu ubwo zakozanyagaho n’ingabo za Leta (FARDC) ku muhanda Kisangani (Tshopo) muri iyi teritwari ya Mambasa.

Umuvugizi w’ingabo mu Ntara ya Ituri, Lt Jules Ngongo aganira n’ikinyamakuru Actualite cd, yagize ati “Habayeho imirwano ahagana saa kumi n’imwe (17:00), nibwo Gen Yav Uvul yatabaye byihuse n’ingabo zo muri burigade ya 31, nyuma y’ukurasana ku mpande zombi hari inyeshyamba zirindwi za Maï-Maï (Simba) zirimo abayobozi babiri, Manu na Abely bishwe n’amasasu y’ingabo za Leta, twafashe intwaro zirindwi”.

Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, Manu yahoze ari inshuti y’akadasohoka ya Paul Sadalah wari uzwi ku izina rya Morgan wayoboraga izi nyeshyamba za Simba, aza kwicwa mu 2012, muri teritwari ya Mambasa, ikungahaye cyane kuri zahabu.

FARDC itangaza ko yabashije gufata impapuro z’izi nyeshyamba zikubiyemo imigabo n’imigambi yazo, ibitero zateganyaga ndetse n’izindi gahunda zazo.

Inyeshyamba za Maï-Maï /Simba zizwi cyane muri iyi teritwari ya Mambasa kuva mu mwaka wa 2012, zikaba zari ziyobowe na Moragan waje kwicwa. Muri uyu mwaka zagabye igitero muri pariki (RFO) zica Imparage 15 zari zarabayeho kuva mu mwaka wa 1987.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo