Igisirikare cy’u Burundi  cyavuze  ku bitero byagabwe i Nyabimata muri Nyaruguru

Nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki 01 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23H30 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi ,igipolisi cy’u Rrwanda cyameje ko abagabye iki gitero baturutse mu Burundi ,igisikare cy’u Burundi cyahakanye aya makuru gishimangira ko atariyo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru cyashyize ahagaragara, igipolisi cy’u Rwanda cyavuze ko abateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, bishe barashe abantu babiri muri Nyaruguru, bakomeretsa batandatu barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Burundi rivuga ko u Burundi nta muntu n’umwe bucumbikiye urwanya u Rwanda.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi,Col.Floribert Biyereke muri iri tangazo avuga ko ingabo z’u Burundi mu kazi kazo ka buri munsi nta kimenyetso na kimwe zigeze zibona kigaragaza ko abagabye ibi bitero baturutse mu Burundi.

Akomeza avuga ko n’abasirikare b’u Burundi bakora amarondo ku mipaka ibuhuza n’u Rwanda nta kimenyetso barabona cyerekana ko abagabye ibi bitero baturutse mu Burundi.

Igisirikare cy’u Burundi gitangaje ibi nyuma y’uko Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi,Terence Ntahiraja aherutse kubwira BBC ko ntawateye mu Rwanda avuye ku butaka bwabwo bityo ko ibivugwa n’igipolisi c’yu Rwanda ni ikinyoma cyambaye ubusa.

Mbere yaho tariki ya 10 Kamena 2018, amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda, yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru arabakomeretsa abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Habitegeko Francois umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru yabajijwe niba hari bamwe mu bafashwe cyangwa bamenyekanye baba bacyekwaho ibi bikorwa byo guhungabanya umutekano byabaye, avuga ko magingo aya batabashije kumenyekana ariko hari abakekwa n’ubwo batafashwe, aha yatunze agatoki abasize bakoze ibyaha binyuranye harimo na Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n’abahunze ibindi byaha ngo baba bifuza guhungabanya umutekano w’igihugu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Azaria ndayishimiye Kuya 16-07-2018

mbega uburundi sinaba shijwa ariko umuntu mwe yaravuzati nge ndumusivire nibindeba.gusa urwanda rwa kanyarwanda tuzarurwanira. nibave hanzaho bareke gucyeracyera.