Igisasu cya Syria cyaguye hafi y’ububiko bw’intwaro kirimbuzi muri Israel

Urusaku mpuruza rwabanje kurangira mbere y’uko humvikana guturika kwa kiriya gisasu mu gace kitwa Dimona. Nta muntu cyakomerekeje.

Ingabo za Israel zatangaje ko kiriya gisasu cyo mu bwoko bwa missile ari kimwe muri byinshi byashakishaga indege ya Israel.Zatangaje ko zagabye ibitero bigamije gusenya ibikoresho Syria irashisha ziriya missile.

Ingabo za Syria zo zavuze ko Israel yarashe ibisasu bya missile mu nkengero z’Umurwa mukuru wa Damascus .

Mu itangazo bavuga ko nyinshi muri izo missile zacakiwe ziri mu kirire izindi zisandazwa zitaragwa ku butaka, bongeyeho ko abasirikare 4 bakomeretse.

Igihugu cya Israel gikunze kugaba ibitero bigambiriye guca integer umutwe ushyigikiwe na Iran ufasha Leta ya Syria, ivuga ko itazihanganira ko Iran ishinga ibirindiro bya gisirikare muri Syria.

Ba kabuhariwe mu ngabo za Israel bamenye ko missile yaguye ku butaka bwayo mu gace ka Negev iri mu bwoko bwa SA-5.

Bavuze ko kiriya gisasu cyarasiwe rimwe n’igihe Israel yagabaga ibitero by’indege kuri Syria.

Iperereza ryagaragaje ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirirere bwa Israel bwananiwe gufata cyangwa gusandaza kiriya gisasu.

Ingabo za Israel zavuze ko zihimuye zigaba igitero ku bikoresho bya gisirikare byarashe kiriya gisasu cya SA-5 n’ahandi hari intwaro zirasa missile muri Syria.

Hari amakuru yatanzwe n’impirimbanyi z’Abanyasiriya (The Syrian Observatory for Human Rights), baba mu Bwongereza yemeza ko hari ibisasu bya Israel byaguye ku mujyi wa Dumayr, muri km 40 mu Majyaruguru y’Uburasirazubwa bw’Umujyi wa Damascus, ndetse hakaba hari umusirikare wa Syria wapfuye.

Umujyi wa Dumayr bivugwa ko ari ububiko bw’intwaro z’imitwe isyigikiwe na Iran irwanira muri Syria.

Impuguke yo muri Israel, Uzi Rubin yabwiye Ibiro Ntaramakuru bw’Abongereza, Reuters ko ibitero nka biriya bikoreshejwe missile zitwa SA-5 bisanzwe bikorwa na Syria.

Yavuze ko iyo Syria iba igambiriye kugaba ibitero ku ntwaro kirimbuzi za Israel muri Dimona yari gukoresha intwaro nini cyane mu zo ifite, zirimo missile zo mu bwoko bwa Scud.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo