Igisa n’imyigaragambyo abaturage bakoze birukana umuhesha w’inkiko

Abanyamuryango ba Koperative KOADU Dukundumurimo, ikorera mu Karere ka Rubavu, babujije umuhesha w’inkiko guteza cyamunara ibagiro ryabo, kubera uburiganya bwakoreshejwe n’abahoze ari abayobozi b’iyi koperative.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo umuhesha w’inkiko, Semajambi Leon, yazindutse ajya guteza cyamunara ibagiro rya Rutagara riherereye mu Murenge wa Rubavu, ariko asanga abaturage bariye karungu baramushushubikana ahita afata icyemezo cyo gusubika cyamunara ayimurira taliki 1/8/2019.

Uyu muhesha w’inkiko yagiye muri cyamunara ari wenyine kuko nta bapolisi bo gucunga umutekano yaje yitwaje. Yagiye guteza cyamunara kandi yari yatumijwe mu rubanza iyi koperative yareze isaba ihagarikwa rya cyamunara ariko ntiyitaba urukiko.

Abanyamuryango bavuga ko umuhesha w’inkiko yaje kugurisha ibagiro ryabo kandi barasabye ko cyamunara yahagarikwa urubanza rukaba rwabaye mu gitondo ariko akaba yanze kurwitaba.

Iri bagiro ryuzuye ritwaye amafaranga miliyoni 372 Frw ubuyobozi buza kugirana amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera ya Miliyoni 450 biteza imanza zatumye urukiko rutegeka ko ritezwa cyamunara.

Abanyamuryango basabye ko cyamunara ihagarikwa kubera ko inyandiko urukiko rwagendeyeho rwemeza ko batsinzwe ari impimbano n’ababigizemo uruhare bakaba babikurikiranyweho mu butabera.

Mukanoheri Beatha, umunyamabanga wa Koperative KOADU yagize ati “Uyu umuhesha w’inkiko yatumijwe mu rukiko yanga kwitaba kugirango abone uko aza guteza cyamunara ibagiro".

Umuhesha w’inkiko Semajambi nyuma y’uko abaturage batambamiye cyamunara yagize ati "Urwo rubanza ntarwo tubona twebwe nta cyemezo cy’urukiko, cyamunara ihagarikwa n’icyemezo cy’urukiko nta cyemezo cy’urukiko gihari kugeza ubu. Tuyisubitse kubera abaturage ariko nta cyemezo cy’abaturage kiraza

"Turayisubitse cyamunara tuyishyize kuwa 1 Kanama, izaba ntacyiyihagaritse. Icyo tugiye gukora ni ukuzana inzego z’umutekano".

Umuyobozi wa Koperative KOADU (Koperative Dukunde Umurimo) Musabyimana Nyarubisi Bertin, icuruza inyama, aherutse kuvuga ko hari akarengane bagiriwe na komite nyobozi zababanjirije.

Ati “Ibagiro ryarangiye kubakwa muri 2014 bararitumurikira, muri 2015 nibwo ubuyobozi bwariho bwagiranye amasezerano na rwiyemezamirimo y’imirimo y’inyongera ya miliyoni 450 kandi ibagiro ryaruzuye bakoresha uburiganya basinyira abanyamuryango ko bemeye kwishyura. Turasaba ko inzego zibishinzwe zaturenganura”.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) buvuga ko ibagiro rya Rutagara ritatezwa cyamunara kubera uburiganya bwakoreshejwe n’abahoze ari abayobozi ba koperative KOADU, igasaba ko inzego z’ubutabera zabakurikirana.

Abahoze ari abayobozi ba koperative KOADU bashoye iyi koperative mu manza barafunzwe hamwe na ba rwiyemezamirimo, aho bakurikiranyweho inyandiko mpimbano yemezaga umwenda wa miliyoni 435 Frw, bakaba baragiye bigana imikono y’abanyamuryango.

JPEG - 55.4 kb
JPEG - 65.8 kb
JPEG - 50.5 kb
JPEG - 53.7 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo