Igihe kirageze ngo abagore nabo bicare ku ntebe y’imbere yahoragaho umugabo

Mu mateka kimwe no mu muco wo hambere mu Rwanda wasangaga hari ibintu byinshi umugore ahezwamo nyamara atari uko adashoboye ahubwo bigaterwa n’ibyari byarabaye karande aho wasangaga abagabo bahora mu myanya y’imbere/ku ntebe z’imbere mu gihe abagore bahezwaga inyuma nyamara hirengagijwe ko ari bo bari ba mutima w’urugo dore ko umunyarwanda yagize ati "ukurusha umugore aba akurusha urugo".

Mu nteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo, abagore bibukijwe ko ari ba mutima w’urugo kandi ko badakwiye guhagarara mu nshingano bafitiye imuryango yabo, kuko ngo iyo umutima uhagaze n’ubuzima buhita buhagarara.

Ba mutima w’urugo bateranye bagamije kungurana ibitekerezo no kuganira ku bikorwa byakozwe, inzitizi bahuye nazo n’ibiteganywa gukorwa mu gihe cy’umwaka uri imbere.

Ngo bafite ibikorwa bitandukanye bahize gukora tariki ya 8 Werurwe, umunsi w’abagore.

Madame Uwamahoro Jeane d’Arc ashinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Kimironko, yavuze ko Leta y’u Rwanda yasanze harabagaho ihezwa ry’abagore mu iterambere rishingiye ku bukungu bw’igihugu, igafata ingamba.

Ati " igitekerezo cy’umugore cyasubizwaga inyuma, bigafatwa nko kwimwa agaciro. Abagore bahitagamo kwicecekera ariko bari bazi ubwenge, byose babishyinguraga mu mitima"

Madame Uwamahoro ashimangira ko abagore baje kubona ko ari ikandamizwa, barahaguruka baravuga, bituma na Leta ihagurukira kurwanya iri hezwa, nyamara ariko ngo haracyari abagabo bagitsimbaraye ku kugaragaza ko umugore ntacyo ashoboye.

Asanga abavuga ko umugore yimirijwe imbere ari ubundi buryo bwo kumutesha agaciro no gushaka kumuca intege, ngo bakagombye kumva ko bose bafite amahirwe angana, mu gihe hambere aha abagabo bari barihariye amahirwe bonyine.

Ati “kuva kera abagore bari bashoboye, ahubwo bari barabuze aho berekanira ubushobozi bwabo. Aya ni amahirwe Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho badakwiye gupfusha ubusa”

icyakora ngo nubwo hari bamwe mu bagabo bafashe/ bumvise uburinganire nabi, ngo hari n’abandi babwumise neza kandi ngo no ku ruhande rw’abagore ni uko.

Ngo ibi bytumye hari aho gukemura ibibazo birimo amakimbirane mu muryango ngo ahubwo uburinganire n’ubwuzuzanye bwabaye uburyo bwenyegeza umuriro.

Ku ruhande rw’abagore, basabwe kwibuka ko ari ba mutima w’urugo, Madame Kanakuze Liberatha, Perezida w’umuryango FPR inkotanyi mu Murenge wa Kimirinko ati ”Iyo umutima uhagaze n’ubuzima buba buhagaze, abagore ni ba mutima w’urugo ntibagomba guhagarara kugira ngo ingo zabo nazo zidahagarara”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kimironko Nyiransabimana Florence yagarutse ku ruhare rw’abagabo mu iterambere ry’abagore, ati “Hari abagabo bamaze kumva ko umugore agomba kubaho ateye imbere, ariko haracyari inzira ndende kuko byose biterwa n’uko umuco wacu wari waradutoje ko umugore ahora ari munsi y’umugabo, naho umugabo akaba ku ntebe y’imbere, abagore rero nabo ubu harageze ngo bajye kwicara ku ntebe y’imbere (Table d’honneur)”

Donah Kamashyazi, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Gasabo yashimangiye ko abagore bose ari abayobozi ku rwego rwabo.

Yagize ati ”Abagore bose ni abayobozi mu byiciro byabo ku rwego rwabo kandi umuyobozi ni ubona ikibazo akagishakira igisubizo”

Yabibukije ko mu ngo zabo nabo ari abayobozi kandi baramutse badahagaze neza kungo zabo zagwa hasi zigasenyagurika, icyakora uyu muyobozi yanenze bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bamara gutorerwa inshingano bakaziburamo bagatererana abandi.

Yagize ati "Kugira ngo ube umuyobozi mwiza ugomba kuhaba"

Yasabye abagore ba Kimironko kugaragara mu bikorwa byo kwibuka u Rwanda rugiye kwinjiramo.

Muri uyu muhango, haremewe umugore utishoboye Mukakarangwa Madeleine wahawe imashini idoda ifite agaciro k’ibihumbi 120, n’ibahasha irimo n’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Icyakora ubuyobozi bwa National Women’s Council, CNF mu Murenge wa Kimironko bwamusabye kutazabura kuko ngo abandi bagore bamara gufashwa bakaburirwa irengero.

Aganira na the Profile Mukakarangwa Madeleine wafashijwe yavuze ko abonye urufunguzo rw’amarembo y’ubuzima.

Ati “Ndabashimira ko bantekerejeho, nize kudoda ariko nari narabuze ubushobozi bwo kugura imashini idoda kandi hari hashize imyaka igera ku 10. Ngiye kwiyibutsa ubundi ntangire kudoda imideli itandukanye, ndizera ubu icyizere cy’ubuzima kigarutse”

Abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kimironko bagaragaje ko
bafashije abana b’abakobwa 4 bajya kwiga mu mashuri y’imyuga ndetse banafasha abangavu kwipimisha agakoko gatera SIDA.

PNG - 847.5 kb
Aba bagore bibukijwe ko ari ba mutima w’urugo bityo ko badakwiye guhagarara mu nshingano z’imuryango yabo
PNG - 866.5 kb
Abayobozi batandukanye mu nama y’igihugu y’abagore bashimangira ko iki ari igihe ngo umugore nawe yicare ku ntebe y’imbere yahoragaho umugabo gusa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo