Igihe impunzi za mbere z’Abarundi zizataha iwabo cyamenyekanye

Inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi hamwe na UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zishaka gutaha yumvikanye ko ikiciro cyazo cya mbere kizatahukanwa mu byumweru bibiri.

Nibwo bwa mbere ibi bihugu byombi bihuriye mu nama kuri iki kibazo abategetsi b’ibi bihugu batavuzeho rumwe mu minsi ishize.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBCdukesha iyi nkuru ko iyi nama tekiniki, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video, ari iya mbere yemeje gucyura izi mpunzi mu buryo buteguye.

Yagize ati "Kuko uruhande rw’u Burundi rukeneye ibyumweru bibiri byo gutunganya ahantu hazakoreshwa mu kwakira abatashye, banzuye ko ikiciro cya mbere kizagenda tariki 27 z’ukwezi kwa munani."

Avuga ko uruhande rw’u Rwanda narwo rwamenyesheje impunzi zose z’Abarundi ko abifuza gutaha bose, "buri wese ku giti cye kandi ku bushake agomba kwegera UNHCR ikamufasha".

Ati "Natwe nka UNHCR twiteguye gufasha buri wese ushaka gutaha, kandi twishimiye ko impande zombi uyu munsi zicaranye zikumvikana uko kubacyura bikorwa, none aba mbere bazagenda mu byumweru bibiri."

UNHCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko "mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi" ku giti cyazo.

Ubuyobozi bw’u Burundi n’u Rwanda bubanye nabi kuva mu 2015 ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza. Nyuma ibihugu byombi byashinjanye gufasha ababirwanya.

Umubano mubi w’ibi bihugu wagize ingaruka mbi ku mibanire n’imibereho y’abantu benshi bari babeshejweho n’ibikorwa byambukiranya imipaka.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi - zigera hafi ku 72,000 - inyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa Gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri: muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique (7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

UNHCR ishami ry’u Burundi ryabwiye BBC ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.


Inkambi ya Mahama iri mu Rwanda ubu irimo impunzi zirenga 60,000 izindi ziri mu mijyi ya Kigali na Huye nk’uko UNHCR ibivuga

Ishyaka R2UDA rya Barafinda ryandikiye umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu (UN HUMAN RIGHTS) risaba kurenganurwa, amashyaka ya PS Imberakuri na Dalfa Umurinzi avuga ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iri kwigiza nkana mu kwamagana itoranywa rya Madamu Laure Uwase nk’umwe mu bagize Akanama gashinzwe gucukumbura uruhare rukemangwa rwa Leta y’u Bubiligi mu gihe cy’ubukoloni muri RDC, u Rwanda n’u Burundi, impunzi z’Abarundi zanditse zisaba gutaha iwabo zirageramiwe n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo