Intwaro za kirimbuzi zikiriho, isi iri mu kaga gakomeye-Gorbachev wayoboye URSS

Mikhail Gorbachev avuga ko uko ibintu bimeze uyu munsi hagati y’u Burusiya n’ibihugu by’Iburengerazuba biteye ubwoba ndetse yemeza ko bikiri mu ntambara.

Gorbachev niwe mutegetsi wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, yashakaga kuzivugurura no kugabanya ubukeba bw’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba.

Mu kiganiro na BBC, Bwana Gorbachev yabajijwe ku mibanire y’igihugu cye n’ibihugu by’Iburengerazuba, yasubije ati "Igihe cyose intwaro za kirimbuzi zikiriho, isi iri mu kaga gakomeye".

Mu gihe yari Perezida w’igihugu cye hagati ya 1988 na 1990 kimwe mu bintu bikomeye yagezeho ni uguhagarika kurushanwa kwigwizaho ibitwaro kirimbuzi na Amerika.

We na Perezida Ronald Reagan wa Amerika basinye amasezerano yo kugabanya ibitwaro kirimbuzi babitse mu nzu z’intwaro zabo.

Aganira na BBC yagize ati "Ibihugu byose bikwiye guhaguruka bikavuga biti izi ntwaro zose zigomba gusenywa. Ibi nibyo byadutabara bikanatabara umubumbe wacu".

Mu gihe gito gishize, Amerika n’u Burusiya byavuye ku masezerano yasinywe na Bwana Gorbachev na Bwana Reagan.

Bwana Gorbachev yagize uruhare rukomeye mu kurangiza intambara y’ubutita hagati ya Amerika n’u Burusiya, biri mu byatumye ahabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 1990.


Amasezerano ya R. Reagan (iburyo) na M. Gorbachev ibihugu byabo biheruka kuyavaho

Ubu bimeze bite?

Ati "Ubu hari urwikekwe ariko n’ubundi ni intambara. Reba ahantu hatandukanye, hari imirwano. Indege n’amato by’intambara biri koherezwa hirya no hino, ibi ntabwo ari byo twifuza".

Bwana Gorbachev nyuma yo kwegura ku butegetsi mu 1990 yagiye anenga Politiki z’abamusimbuye Boris Yeltsin wabaye Perezida wa mbere w’u Burusiya na Vladimir Putin.

Afatwa nk’umuntu waharaniye amahoro, impinduka mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Burusiya.

Mu Burusiya anengwa kuba atarabashije guhagarika isenyuka rya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, ikintu cyagabanyije ubuhangange n’ijambo by’u Burusiya ku isi kikanateza ibibazo by’ubukungu.


Mikhail Gorbachev uahawe igihembo cy’amahoro cya Nobel mu 1990 kubara guharanira amahoro





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo