Igihe KIZITO Mihigo azashyingurirwaho cyamenyekanye

Umuryango w’umuhanzi KIZITO Mihigo witabye Imana ’yiyahuye’ nkuko igipolisi cy’u Rwanda cyabitangaje, wavuze gahunda yo kumushyingura kuri uyu wa Kabiri nkuko ikinyamakuru Umuseke cyageze ahabera ikiririyo mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu Karere ka Kicukiro kibivuga.

Uyu mubyeyi atuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, aho bakunda kwita Mu Kamenge.

Umuryango w’uyu muhanzi wapfuye yiyahuye nk’uko byasohowe mu itangazo rya Polisi ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare, ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri uwavuze mu izina ry’umubyeyi wa Kizito Mihigo, yavuze ko azashyingurwa ku wa Gatandatu saa kumi z’umugoroba.

Uyu mugabo yavuze gahunda yose, ko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo, saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera.

Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba ni bwo Kizito azashyingurwa mu rugo kwa Nyina.

Abantu benshi bari bagiye kwihanganisha umuryango wa Kizito Mihigo, harimo murumuna we, mushiki we n’abandi bo mu muryango we wa hafi.

Kizito Mihigo w’imyaka 38 ku wa Mbere Police y’u Rwanda yatangaje ko yapfiriye mu Kasho yiyahuye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko Kizito Mihigo yatangaje ko hagikorwa iperereza.

RIB ku wa 14 Gashyantare 2020 ku gicamunsi yatangaje ko Kizito Mihigo yafatiwe mu Karere ka NYARUGURU mu Murenge wa RUHERU, afashwe n’abaturage bamushyikiriza inzego z’umutekano kuko ngo yafashwe ashaka kwambuka ajya I Burundi mu buryo butemewe.

RIB yavuz eko akurikiranyweho kwambuka mu buryo butemewe asahaka kujya kwifatanya n’imitwe irwanya u Rwanda, ndetse no gutanga ruswa.

Marie Michelle Umuhoza icyo gihe yavuze ko Kizito Mihigo afungiye kuri Station ya Police ya Remera, ari naho nyuma byaje gutangazwa ko yiyahuriye.


Inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo wari mu bahanzi bakurikiranwa cyane, n’ubu hari abatarayakira

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo