Igifungo cya Idamange  mu  mboni z’abakoresha imbuga nkoranyambaga

Nyuma y’uko bimenyekanye ko Yvonne Idamange yakatiwe gufungwa imyaka 15, ku mbuga nkoranyambaga abantu bavuze ibitandukanye ku rubanza rwe n’igihano yakati.we.

Bamwe bavuze ko ari "inkuru nziza" kumva ko urukiko rwamuhamije "ibyaha bikomeye yakoze", abandi ko ari "akarengane" kuko babona ari "leta itubaha uburenganzira bw’abaturage bayo".

Idamange yaburanishijwe adahari kuko yivanye mu rubanza, gusa ibyaha yahamijwe yari yabihakanye mbere y’uko mu mizi urubanza rutangira.

Urubanza rwe rwahawe urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibikorerwa ku ikoranabuhanga kuko yarezwe ko ibyaha yabikoreze yifashishije ikoranabuhanga.

Hagati ya tariki 31 z’ukwa mbere na 15 z’ukwa kabiri 2021 Yvonne Idamange yashyize kuri YouTube channel ye video umunani zitandukanye, mbere yabwo ntabwo yari azwi na benshi.

Kubera ibitekerezo bidaciye ku ruhande binenga politiki za leta zitandukanye yahise amenyekana mu bumva Ikinyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Gusa nyuma gato yo gutangaza video yise ’Ijwi ry’Impanda’ tariki 15 z’ukwa kabiri yahise afatwa arafungwa, iyo video ni nayo ishingiyeho byinshi mu byaha yahamijwe uyu munsi.

Ibyo byaha birimo; guteza imvururu muri rubanda, gupfobya jenoside, gutesha agaciro ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabunga, no gutanga sheki (cheque) itazigamiwe.

Ibi ni bimwe mu byo abakurikira BBC Gahuzamiryango kuri Facebook na Twitter batangaje:

Nkotanyi Yvette: Wowowow mbega umunezero weeeeeeee...!!! Najyemo rwose kandi nabandi bameze nkawe bakomeze bakurikiranwe. Ubutabera bwacu buragahoraho

Dudu: Nicyo cyashobora inkiko zabaringa kwiburanya bakikatira! Abantu bikura mu manza kuko batizera ubutabera, ubwo nta somo biha abiyita ko bareberera Rubanda ntakizere rubanda ikibafitiye

Munyarubuga Ufiteyezu JB: Agahuru kimbwa kashobotse Sha! Burya ngo umuheto ushuka umwambi bitari bujyane, mwaramushutse none agiye gufungwa wenyine. n’Abandi bumvireho ntawashatse guhemukira u Rwanda ngo bimugwe amahoro, uretse ko ntawihuta nkuwahumye ark ubun di mwagafashe inyigisho.

Jean @johnbima07: Birababaje cyane kubona leta itubaha uburenganzira bwabaturage bayo umudamu udatunze imbunda akazira kuko yagaragaje ibitekerezo bye Imana ihe abanyarwanda gukomera nokwihangana

Claire Nkusi: Ngahoooo bamwe bamwogezanga nibamufashe uburoko cg bamurere abana hhh. Yewe muzinokuvugada ndumva ari mike peeee

Divine Keza: Ubwose icyaha yakoze cyatuma afungwa imyaka 15 nikihe?? Uwiteka akwibuke aho uri hose.

Anitha Ni: Uwo mugore yarasaz vraiment ,akemanga agatuk président akamubika akiri muzima urubanza gwiw n’umwana akiv kwibere yoruca pe indero ntagira kabisa

Kagoma Gerard: Ararengana! Ariko ntakundi yihangane cane ntamvura idahita uwupfunze siwe upfungura kandi harigihe aba bariguca imanza zitaroranye bakwisanga banyurana basohoka

Munyesanga Shakulu: Kubwange ndumva ari mike kuko gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda nukutagira ubumuntu ubwabyo, igisigaye azahakanako atari umunyarwanda mbandoga rudasumbwa gusa courage kubutabera bwakoze akazi kabwo.

Jean Damas Tuyi: UBUTAREBA bukaba bukomeje akazi kabwo !

Naho Lewis Mudge uhagarariye Human Rights Watch muri Africa yo hagati yagize ati: "Urubanza rwa Idamange mu muhezo rusa nurwateguriwe gutera ubwoba uwo ari we wese utekereza kuvuga ibinenga, ibikomeye cyangwa ibitavugwaho rumwe."

Yongeraho ko igihano yahawe "kizatuma Abanyarwanda bose bitonda mbere yo gukoresha uburenganzira bwabo bw’ibanze bwo gutanga igitekerezo".

Uruhande rwe ntirwari mu rukiko ubwo yakatirwaga, kugeza ubu ntibizwi neza niba azajurira cyangwa atazajurira ku mwanzuro w’urukiko rukuru.

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ange Kuya 1-10-2021

Niyihangane ukurintigupfa ntigufungwa ufunga ukuvuze hakaboneka undi ukica uwakuvuze hakavuka undi akakuvuga nikobyazeho byokeje umuserebanya muzagerahomwice nabomubyara nibamenya ukuribakakuvuga