Igifi cya rutura cyayobeye mu ruzi rw’ingona

Abategetsi muri Australia bavuga ko bari kugerageza kuyobora ifi nini cyane yo mu bwoko bwa ’humpback whale’ yayobeye mu ruzi rurimo ingona nyinshi mu majyaruguru y’icyo gihugu.

Iyi fi ya rutura yavuye mu nyanja irayoba ikora urugero rwa kilometero hafi 30 izamuka mu ruzi yiroha muri iyo nyanja.

Iyi fi yari kumwe n’izindi ubwo zari mu rugendo rwo kwimukira mu nyanja maze zimwe muri zo "zirayoba zifata inzira itari yo" nk’uko abahanga babicyeka.

Ngenzi zayo ebyiri zo, nyuma zabashije gusohoka muri urwo ruzi zisubira mu nyanja, ariko imwe ikomeza urugendo ukwayo.

Nibwo bwa mbere muri Australia ifi nini cyane yo muri ubu bwoko bimenyekanye ko yisanze mu ruzi rwuzuyemo ingona, kure y’inyanja.

Kubera ubunini bakeka ko ifite (metero 16 z’uburebure), abahanga baravuga ko ingona zidashobora kuyisagarira.

Gusa mu gihe bikekwa ko hari ahantu hatoya mu mugezi iyi fi ishobora kugera igahagama, ibintu byagenda ukundi nk’uko abategetsi babivuze uyu munsi ku wa mbere.

Ngo byagenze bite?

Aya mafi yo mu bwoko bwa ’whale’ cyangwa ’baleine’, yabonywe n’abantu bari mu bwato mu cyumweru gishize ari mu ruzi rwitwa East Alligator River muri parike ya Kakadu, ari nayo nini cyane muri Australia.

Abantu baratangaye cyane kubona aya mafi nyamunini arimo yoga mu ruzi.

Carole Palmer, inzobere muri siyansi y’ibyo mu mazi wo muri ako gace, agira ati "Ni ikintu kitigeze kubonwa mbere muri Australia yose. Ni ibintu bidasanzwe."


Iyi fi imaze gukora urugendo rugera hafi kuri 30km izamuka mu ruzi

Madamu Palmer yabwiye igitangazamakuru cya leta, Australian Broadcasting Corporation (ABC), ko batamenya neza niba "ayo mafi yayobye" cyangwa se akora ibyo azi.

Avuga ariko ko bakeka ko yari mu rugendo agana mu majyepfo muri Antarctica ariko akibeshya akinjira mu ruzi.

Ubusanzwe amafi yo muri ubu bwoko yimukira hafi ya Australia ahantu hari amazi ashyushye nyuma y’impeshyi agiye kuhabyarira, mbere yo kugaruka muri Antarctica kuharerera.

Hari ikibazo?

Nubwo uyu mugezi ubamo ingona nyinshi, abahanga ntibiteze ko habaho imirwano kubera uyu mushyitsi nyamunini zitamenyereye.

Ariko mu gihe iyi fi yahagama ahantu hato muri uru ruzi, cyangwa mu byatsi byo ku nkombe zarwo, "yahita ihinduka icyo kurya cyizanye kuri zo" nk’uko Madamu Palmer yabibwiye ABC.

Ati "Nta buryo twaterura ifi y’uburebure buri hagati ya metero 12 na 16 tuyivana aho, icyo gihe nibwo ingona nazo zaboneraho."

Bari gukora iki ngo bayifashe?

Ubwato ubu bwabujijwe kugera mu bice bimwe by’uru ruzi.

Bari bafite icyizere ko iyi fi ubwayo iza kuhivana, ariko yakomeje kuzamuka muri uru ruzi - ku ntera irenga 20km uvuye ku nyanja.


Abashinzwe pariki bari kugerageza gufasha iyi fi kuva mu ruzi igasubira aho ikwiye kuba iri

Madamu Palmer avuga ko abategetsi bari gushaka uko bayisubiza inyuma, harimo nko gukoresha "urusaku" rw’amato ari hafi, cyangwa amajwi y’amafi yo mu bwoko bwayo yafashwe mbere.

Ati "Buri kimwe cyose kiragoye, ariko buri wese ari kugerageza uburyo bushoboka byakorwa neza".


Ifi yo mu bwoko bwa ’humpback whale’ yagaragaye mu ruzi rubamo ingona nyinshi

Human Rights Watch iravuga ko "Paul Rusesabagina yashimuswe ku ngufu", uwunganira Sankara ntahuza na we ku byo gutegereza urubanza rwa Rusesabagina kuko ngo byabasubiza inyuma:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
EVARISTE Kuya 22-09-2020

MUDUHE AMAFOTO