Ifungwa rya Cyuma wa ISHEMA TV, Dosiye ya Karasira-Ikiganiro na Victoire

Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, yagiranye ikiganiro n’UMUBAVU agaruka ku ngingo zitandukanye zirimo Ikigega cya Miliyari 100 Leta y’u Rwanda yatangije cyo kuzahura ubukungu bwazahajwe n’icyorezo cya COVID-19, ifungwa rya Niyonsenga Dieudonne ’CYUMA’ wa ISHEMA TV, kuri Dosiye ya Karasira Aimable n’ibindi bitandukanye.

Uyu CYUMA Hassan nyiri Televiziyo ikorera kuri Murandasi yise ISHEME TV, aheruka gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. afunzwe akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitiria urwego rw’umwuga no gusagarira abashinzwe umutekano. Ibi byaha byose arabihakana.

Ku wa 19 Kamena 2020, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwatanze umwanzuro w’urubanza rwa CYUMA wari wajuririye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, umucamanza gumishaho icyemezo cy’umucamanza wa mbere cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo hagategereza urubanza mu minzi, UMUBAVU wamenye uru rwamaze no kuregerwa.

Victoire avuga ko yizeye ko Cyuma Hassan azabona ubutabera koko, ati "...ubutabera buzaba ubutabera koko, iyo ubutabera budakorerwamo...bukaba ubutabera bwigenga ku buryo Cyuma zahabwa ubutabera agafungurwa".

Avuga ko ngo n’iyo umuntu afunzwe igihe kirekire ataburanishwa, aba adahawe ubutabera.

Victoire yakomoje no ku bya Karasira kuri ubu uri mu gihirahiro nyuma yuko yandikiwe n’umuyobozi we muri Kaminuza aho yigisha amusaba ibisobanuro ku bitandukanye by’umwihariko nyuma yuko yibasiwe ku mbuga nkoranyambaga n’abatarashimishijwe nuko yavuze ko atashakana n’umunyarwandakazi, ibyo yavuze ko yabivuze yiganirira.

Kuri ibi Victoire we ngo abona ari uburenganzira bwe cyane ko yemerewe gutanga ibitekerezo bye, akavuga ko abantu bakwiye kujya bubaha ibitekerezo by’abandi.

Ashingiye kuri ibi, Victoire yavuze ko Miliyoni 12 zose mu Rwanda zidashobora gutekereza kimwe cyangwa bimwe.

Muri iki kiganiro Victoire yagarutse ku buryo abona u Rwanda ruri kwitwara mu guhangana n’icyorezo cya COVI-19, avuga n’impinduka abona zikenewe mu Rwanda zirimo ngo nko kuba abantu bakwiye kwemera impaka zitagamije kurwana ahubwo zigamije gushaka umusingi wo kubakirwaho.

Ibi n’ibindi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye UMUBAVU wagiranye na Madamu Ingabire Victoire:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo