Ifoto ya Perezida Kim Jong Un akikijwe n’ingabo ze z’abagore yavugishije benshi

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe ifoto ya Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un wagaragaye ashagawe n’ingabo ze z’abasirikare b’abagore bagaragara nk’abari kurira mu gihe we yari abarimo hagati yisekera, ifoto yavugishije benshi.

Iyi foto yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rushinzwe itangazamakuru muri Korea ya Ruguru, aba bagore bambaye impuzankano imwe isa, bogoshe kimwe, ingofero zimwe kandi zisa basa n’abari kurira, mu gihe ari we mugabo wenyine ubarimo kandi wambaye ukwe yisekera ari na byo byatangaje abantu batandukanye bibajije icyo yabikoze ashaka gusobanura.

Ibi yabikoze mu ruzinduko yari yasuyemo umutwe w’abasirikare w’abagore ugize itsinda 5492 (Unit 5492) uherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’iki guhugu ku wa 25 Ugushyingo 2019.

Perezida Kim Jong Un nyuma yo kwishimisha mu mafoto ashagawe n’aba bagore yakomeje ajya kwifotoreza mu bikoresho bya gisirikare.

Ibi abikoze nyuma y’iminsi mike agaragaye aterana amagambo na mugenzi we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kuri Twitter nyuma yuko Trump avugiye ko nta biganiro by’ubwumvikane yiteguye kugirana na Perezida Kim mu gihe Leta ya Koreya ya Ruguru yaba itaretse igeragezwa ry’intwaro z’ubumara.

Gusa nyuma aba bagabo bombi baje guhura bagirana ibiganiro bishingiye kuri Diplomacy hagati ya Leta ya Koreya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho banagiranye ubwumvikane n’ubufatanye mu bya gisirikare n’ubwo aba bombi bahoze barangwa no guhangana mu myaka ishize.


Iyi foto ya Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong Un (uri hagati) akikijwe n’ingabo ze z’abagore yagarutsweho kuri Social Media


Kim Jong Un yanifotoreje mu bikoresho bya gisirikare

Ubuzima abayemo buteye ubwoba, twamusanze mu muhanda ari gucuranga:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo