Ifoto iteye ubwuzu ya Jeannette Kagame ateruye umwuzukuru we

Nyuma y’ukwezi kuburaho icyumweru kimwe umuryango wa Perezida Kagame uri mu byishimo bikomeye byo kubona umwuzukuru, ubu hari kuvugwa cyane ifoto iteye ubwuzu ya Madamu Jeannette Kagame imugaragaza ateruye umwuzukuru we.

Iyi ni yo foto ya mbere isohotse yerekana umwana Ange Kagame n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma baherutse kwibaruka.

Irerekana Jeannette Kagame yashyize umwuzukuru we mu gituza cye mu kumwishimira cyane dore ko ari we mwuzukuru we wa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uwitwa Edwin Musoni yashyize kuri Twitter ifoto ya Madamu Jeannette Kagame afatiye mu gituza cye umwuzukuru we asinziriye.

Amagambo aherekeje iyo foto aragira ati “Mbega ifoto iteye ubwuzu, umubyeyi n’umwuzukuru we!”.

Ku wa 19 Nyakanga 2020, nibwo umuryango wa Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarukaga umwana wabo w’imfura w’umukobwa wavukiye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal nyuma y’umwaka bashyingiranywe.

Bukeye bwaho ku wa 20 Nyakanga 2020, Perezida Kagame yashyize kuri Twitter ubutumwa avuga ko atewe ishema no kugira umwuzukuru.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko umuryango we uri mu byishimo bikomeye kuko kuva ku wa 19 Nyakanga, yitwa “Sogokuru”, ashimira Ange Kagame na Ndengeyingoma.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubona umwuzukuru “ku nshuro ya mbere bishimisha kurushaho”.

Ku wa 28 Ukuboza 2018, nibwo Ange Ingabire Kagame, umukobwa rukumbi wa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we Bertrand Ndengeyingoma.

Uyu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu Mudugudu w’Urugwiro watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti.

Iyi mihango kandi yakurikiwe no gusezerana imbere y’Imana kw’aba bombi ku wa 06 Nyakanga 2019 mu birori byitabiriwe n’abantu bo mu miryango n’abandi batumirwa.

Gusezerana imbere y’Imana byakorewe ku Kimihurura muri IFAK bombi bahamya isezerano bijyanye n’ukwemera Gatolika kwa Gikirisitu.

Ange Ingabire Kagame, ni we mukobwa rukumbi Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bafite mu muryango w’abana bane bafite.

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo