Idini risenga umuhanzikazi Beyonce rikomeje kuyobokwa n’imbaga

Abantu ibihumbi n’ibihumbi bayobotse gusenga umuhanzikazi Beyonce mu idini rye yashinze “The National church of Bey” rikomeje gukurura imitima y’abantu batagira ingano bashaka kwisengera uyu muhanzikazi bakamusimbuza Imana yabaremye.

Mu rusengero rw’uyu muhanzikazi Beyonce, afatwa nk’ikigirwamana ndetse ngo amamiliyoni y’abantu akomeje asigaye amuramya amwita “Umubyeyi Bey” w’umucunguzi.

Nubwo uyu muhanzikazi wakoze indirimbo nyinshi nka Single Ladies, Halo, Upgrade, Irreplaceable n’izindi ngo ntacyo yakora kuri uru rusengero n’abantu bamuramya, hari amashusho yamugaragaje yambaye imyenda nk’iya Yesu ndetse biravugwa ko na we yifata nk’imana.

Beyonce yifata nk’ikigirwamanakazi ndetse idini rye ngo ryitwa “Beyism” aho hasohotse Bibiliya ye yitwa ’Beyble’, igamije kumusenga no kumusingiza.

Iri dini ririmo kuyobokwa n’ibyamamare bikomeye, amamiliyoni y’abifuza kuba byo ndetse n’abantu benshi bakunda indirimbo ze cyane.”


Umuhanzikazi Beyonce ni umwe mu bazwiho imyambarire idasanzwe inatera ubwoba bamwe


Ukinjira mu rusengero rwa Beyonce usanganirwa n’amafoto ye ari kumwe n’ibyamamare bimusenga





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
John Kuya 22-09-2019

Iherezo ry’umunyabyaha ni ukurimbuka iwigira Imana wese aba ageze aharindimuka, Beyonce rero kamubayeho.

Imana imusange imukize agaruke munzira yabazima.

MATH Kuya 21-09-2019

SIWE WENYINE USHAKA KO BAMURAMYA KURI IY’ISI GUSA NI UKO BAMWOHEJE NGO BAREBE KO AKANYUNGU GASHOBOKA; GUSA YIHANNYE YAKIZWA AGAKORERE JEHOVAN; NACUNGE NEZA ABAMUGENZA BAMUGEZE HAFI