Idamange yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Uyu mubyeyi w’abana bane yafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021. Mu kiganiro bikekwa ko cyaba cyatumye uru rwego rumuta muri yombi harimo amagambo yavuze nk’aho yavuze ati, "Ingabo na police niba mudashaka kuba ingabo z’igihugu mugire ikintu mukora cg mushake ahandi mujya" igihugu kiyobowe n’amabandi y’abagome"

Yakomeje agira ati," ntituzongera guhunga ahubwo bo nibafate inzira bagende"
" bafashe umwanzuro wo kungura ... batumye Bamporiki kungura".

"Idamange urashaka iki ngo uceceke. Narababwiye ngo ’muragatsindwa n’Uwiteka"
Iki kiganiro cyakuruye impaka nyinshi ndetse n’abatavuga rumwe na leta baba hanze batangira kuvuga ko ubuzima bwa Idamange bwugarijwe ko yaba yatawe muri yombi ndetse hanakwirakwira amajwi uyu mubyeyi avuga ko hari ubutumwa buvuga ko yiyahuye ndetse yamaze no gupfa ariko we yabihakanaga ahubwo asaba ubufasha kuko ngo abonye abantu baje kumutwara.

Yagize ati, “mu hamagare imiryango mpuzamahanga, tugiye gupfa baze badutabare bashaka kunyica bavuzengo niyahuye Imana ishimwe ubwo abangaba baje baraturengera.”

Idamange Iryamugwiza Yyvonne ni umwe mu Banyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94.

Mugihe gito cyane ku mbuga nkoranyambaga yahise aba ikimenyaboze nka video ye yambere nyuma y’iminsi 5 yari imaze kugera ku bihumbi birenga 200 naho youtube ye imaze kwiyandikishaho abarenga ibihumbi cumi nabitanu.

Mu biganiro yashyizeho harimo ababinenze abandi barabishima kuburyo hari n’abari ku mwita intwari yabo kuko ngo yagerageje kwereka abayobozi ibitagenda no kubanenga ntacyo asize inyuma.

Gutabwa muri yombi kwe kwatangiye ku nugwanugwa mu gihe yasohoraga video ye yambere ubwo hari abavuzeko mu magambo yavuze harimo guhakana no gupfobya genocide yakorewe abatutsi muri 94 ndetse na ko misiyo y’igihugu yo kurwanya jenocide CNLG yabivuze.

Tariki ya 31 Mutarama 2021 ni bwo yashyize amashusho ya mbere ku rubuga rwa You Tube, tariki ya 2 Gashyantare nabwo ashyiraho andi.

Kugeza ubu Yvonne ari gutabarizwa nimpirimbanyi za democracy ngo arekurwe ngo kuko youtube ye yari iri privet ku buryo ibiganiro bye byabonwaga n’ushaka kubireba ko ntawe yasanze iwe cyangwa ngo abanze ahamagare abantu ababwire ibyo yateguye ko we yakoraga ibiganiro akabishyira kuri youtube ye ababishaka bakabireba ntawe abihatiye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Aaa Kuya 17-02-2021

Erega abantu nibamenye ko u Rda rudashaka kumva umuntu wese ugaragaza ibitekerezo byiza igihugu cyacu cyagizwe gereza na ba mpatse ibihugu twaragurishijwe byararangiye

Aaa Kuya 17-02-2021

Erega abantu nibamenye ko u Rda rudashaka kumva umuntu wese ugaragaza ibitekerezo byiza igihugu cyacu cyagizwe gereza na ba mpatse ibihugu twaragurishijwe byararangiye

K c Kuya 16-02-2021

Rwose nibashake bamureke kuko buriya twamaze kumenya ko present yapfuye kd ikorana buhanga twese twwmenye ibyaryo,ikindi ibyo avuga byose nukuri abantu birirwa baburirwa irengero wagirango nta munyarwanda ukimenye iyo ataha!! abanyarwanda bose baduhinduye injiji gusa rwose inkotanki zaradusuguye kuburyo na MRND ntiyigeza igera Aho kwica insorongo gutya.sha izi nizigenda ntawuzazitekerereza kubaho neza pe,zirakagwa Uganda.

Rwagahama steve Kuya 16-02-2021

Mukomere ubutwari, tubari
inyuma!!!

Emmy Kuya 16-02-2021

Ngo arakekwaho guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda?!?Izo mvururu yateje se zaguyemo abantu bangahe?Cg.hakomerekeyemo bangahe?Ariko ubundi imvururu muzi icy’aricyo?cyakora imidugararo yo,rubanda iyirimo ariko s’Iryamugwiza Idamange wayibateje kuko siwe coronavirus.Jyewe nta mvururu mbona cyakora imidugararo yo ndayibona kuko nanjye iyo rubanda nyibamo.Burya iyo dufungiranwa mumidugudu,mu turere n’intara,tugashyirirwaho amasaha ntarengwa yo gukora no gutaha ngo turarindwa covid,tugataha duca ibiti n’amabuye dutanguranwa na saa moya,ngibyo ahubwo ikitwa guteza imidugararo muri rubanda.Ubwo muzi abantu babigwamo?abakomereka?Nimushake ibindi muhimba naho ibyobyo ntitubyumva.Sakwe sakwe?Idamange araziriki?:"un individu conscient,èveillé et debout est plus dangereux pour le pouvoir en place que dix milles individus endormis et apeurés."

Rugamba Kuya 16-02-2021

Yakorewe ihohoterwa ninzego zakagombye kumurengera!Birababaje rero kuko itegeko ryahonyowe. Kujya iwe nijoro nabyo harimo violation du domicile