Icyorezo cya Coronavirus cyamaze kugera mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yamaze gutangaza ko icyorezo cya Coronavirus cyugarije ibihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, cyamaze kugera mu Rwanda kikaba cyabonetse bwa mbere mu mujyi wa Kigali, kibonwa ku muhinde wari uvuye mu mujyi wa Mumbai mu Buhinde.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINISANTE kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, rivuga ko uyu muhinde wavuye mu mujyi wa Mumbai tariki 8 Werurwe 2020 akigera mu Rwanda ntabwo yagaragazaga ibimenyetso hanyuma yijyana kwipimisha kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, nyuma yo gusanga yaranduye arimo gukurikiranwa n’abaganga kandi yashyizwe mu kato.

MINISANTE ivuga ko Abanyarwanda bagomba kurushaho kwirinda bakaraba intoki, birinda gukoranaho cyane kandi bamenyesha inzego z’ubuzima igihe babonye ibimenyetso bidasanzwe.


Ministry of Health
@RwandaHealth
Statement by Ministry of Health
14 March 2020

Rwanda confirms first case of COVID-19

View image on Twitter





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo