Icyo u Rwanda ruvuga ku bitero FLN yigamba kugaba ku birindiro bya RDF

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bavuga ko inyeshyamba za FLN zagabye ibitero mu gihugu zigatwara imyenda n’ibikoresho by’igisirikare cy’u Rwanda RDF, u Rwanda rwahakanye aya makuru.

Umuvugizi w’Ingazo z’Igihugu Lt Col Innocent Munyengango wabwiye BBC ko ibishyirwa ku mbuga nkoranyambaga bidafite gihamya bikwirakwizwa gusa ntacyo yabivugaho gusa yongeraho ko agace bavuga ko bateye kameze neza ndetse gafite umutekano uhamye.

Avuga ko ibyo biri ku mbuga nkoranyambaga na we yabibonye ariko atarabona umuntu n’umwe bafashe mu bo bavuga bafashe.

Col Munyengango ati "Iyo hari icyabaye ni twe ba mbere tuvuga ibyabaye, tukavuga tuti habaye ibi byagenze bitya, iyo tutabikoze rero ni uko tutaba dushaka kuvuga kuri buri kintu cyose kigiye hanze".

Umuvugizi wa FLN n’abakwirakwiza izi nkuru ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bagabye ibitero ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize mu Karere ka Rusisi hafi y’ishyamba rya Nyungwe.

FLN bivugwa ko ari umutwe w’inyeshyamba w’impuzamshyaka rya MRCD Ubumwe rikuriwe na Paul Rusesabagina akungirizwa na Twagiramungu Faustin akaba n’umuvugizi waryo akaba yari na Minisitir w’Intebe mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1994 na 1995.

Iyi FLN yaherukaga kumvikana mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo havugwaga ifatwa rya Nsabimana Callixte Sankara wavugaga ko ari umuvugizi waryo mu bitero byagabwe muri Nyungwe mu mwaka ushize.

Ubu uyu Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara afungiwe mu Rwanda aho ategereje ubutabera akuri ibi bitero avuga ko yagabye mu Rwanda ari kumwe n’uyu mutwe wa FLN.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, Callixte uzwi nka Sankara yemeye ibyaha byose aregwa avuga ko abihakanye n’inyoni zo muri Nyungwe aho yigambaga avuga ko ariho ari zabimushinja.


Mu byo FLN ifatanyije n’abakwiza inkuru ku mbuga nkoranyambaga bigamba, ni ibi bikoresho bavuga ko batse RDF





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo