Icyo inzego za Leta zivuga ku rupfu rwa Ndimbati warashwe na Komanda wa Polisi

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari yizeje ubutabera umuryango wa Elisa Iradukunda bakundaga kwita Ndimbati uherutse gupfa arashwe n’umupolisi mu Karere ka Rwamagana.

CP Emmanuel Hatari yabivuze kuri iki Cyumweru ubwo yari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel mu gikorwa cy’inzego cyo gusura umuryango wa Elisa Iradukunda cyakozwe n’inzego zinyuranye zari ziyobowe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.

Guverineri CG Gasana yasuye uyu muryango utuye mu Murenge wa Nzige kuri iki Cyumweru tariki 15 Kanama 2021, awubwira ko yagenzwaga no kuwufata mu mugongo.

Yaboneyeho kandi kuganira n’abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge abashimira uburyo bakomeje gufatanya na Leta ndetse n’uriya muryango wagize ibyago mu bikorwa byo kubataraba.

Yagize ati “Twazanywe no gufata mu mugongo umuryango, tuvuga ko twifatanya na bo nka Leta, turanashimira igikorwa cy’ubutabazi cyakozwe n’inzego zose haba Leta, n’Akarere ka Rwamagana.”

CG Gasana Emmanuel kandi yibukije abaturage ko bagomba kubaha inzego zose za Leta kandi bakirinda abantu bashaka kubangisha ubutegetsi.

Muri iki gikorwa kandi hari umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Hatari, wasabye abaturage gufatanya n’inzego kurwanya ibyahungabanya umutekano, bagakumira icyaha kitaraba.

Yabibukije ko ukoze icyaha abibazwa, ababwira ko iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera rikomeje, kandi ko abo icyaha kizahama, amategeko azabibabaza.

Bamwe mu bagize uyu muryango bongeye kugaragaza ko bakeneye guhabwa ubutabera ku bw’umuvandimwe wabo warashwe.

Bavuze ko bifuza guhabwa umunyamategeko wabunganira mu kirego cyo gushaka ubutabera ndetse bakanahabwa indishyi z’akababaro.

Iradukunda Elissa wari uzwi ku izina ry’irihimbano rya Ndimbati, yarashwe n’umupolisi ubwo yafatwaga yarengeje amasaha yo kugera mu rugo.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nzige ho mu Karere ka Rwamagana baravuga ko bababajwe n’urupfu rw’umusore witwa Iradukunda Elissa bivugwa ko yarashwe na Komanda wa Polisi ikorera muri uyu Murenge nyuma yo gufatwa yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ku wa Mbere tariki 09 Kanama 2021 .

Uwarikumwe na Nyakwigendera avuga ko abapolisi babahagaritse bavuga ko barenze ku masaha we akiruka ariko Iradukunda bakundaga kwita Ndimbati bakamufata ariko uwirutse agakomeza gucungira hafi, ngo abapolisi basabye Iradukunda kwambara amapingu amaboko ari inyuma undi arabyanga ngo batangira kumukubita ari nako undi ataka atabaza.

Ngo ubwo bari muri ibyo umwe muri aba bapolisi yavuze ko uyu musore afite igihano cy’imyaka 2 gisubitse ngo Komando acyumva ibyo yahise asaba umupolisi imbunda asaba ko bamurekura niko guhita amurasa amasasu mu gituza.

Icyo gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige , Karanga Alphonse yavuze ko ibi byabaye adahari gusa amakuru yahawe ni uko uyu mwana yaje guhangana na Polisi aho uyu Gitifu yumvise amasasu yahagera agasanga Iradukunda yarashwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Manzi Ivan Kuya 22-08-2021

uyumuporisi akwiye guhanwa byintangarugero kuko arasebya porisi yacumurirusange

Innocent Kuya 21-08-2021

Ntakibazo burya iyo ubutabera butanzwe baba bari kugabanya abagome.

Sigaho Kuya 18-08-2021

Njye Simba mbyumva leta izajya ituma abakozi bayo kuduhohotera no kwica nibarangiza ngo ubutabera nonex ubutabera buzazura abana burubyiruko bari kwica ibi bintu binyibutsa mbere ya 94 nuku bahoraga bica abantu bigatuma mbona ko ingoma zose burya nizimwe

Sigaho Kuya 18-08-2021

Njye Simba mbyumva leta izajya ituma abakozi bayo kuduhohotera no kwica nibarangiza ngo ubutabera nonex ubutabera buzazura abana burubyiruko bari kwica ibi bintu binyibutsa mbere ya 94 nuku bahoraga bica abantu bigatuma mbona ko ingoma zose burya nizimwe