Icyo RIB yavuze ku mupolisi wavuzweho gusambanya impunzi yavuye muri Libya

Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ryagaragaje ko ibyavuzwe ko hari umupolisi w’u Rwanda wahohoteye imwe mu mpunzi zavuye muri Libya icumbikiwe mu nkambi ya Gashora ari ibinyoma.

Tariki 10 Nzeri 2019, ni bwo Leta y’ u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR basinye amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya gushakira amaramuko mu bihugu bitandukanye by’i Burayi. U Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500 ruzicumbikira mu nkambi ya Gashora.

Byari mu rwego rwo kubakiza ihohoterwa n’ubucakara bakorerwaga.

Ku wa 15 Mata ni bwo Andrea Gagne ukurikirana ubuzima bw’impunzi z’i Gashora yanditse kuri Twitter avuga ko umuhungu w’imyaka 16 yakorewe ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse hakanageragezwa irishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Impunzi zifite ububabare bushya bukomeye, nyuma y’uko umupolisi ahohoteye umuhungu w’imyaka 16 wo muri Eritrea.”

Itanganzo rigenewe abanyamakuru Minisiteri yo gucunga ibiza yashyize hanze rivuga ko nta hohoterwa ryigeze rikorerwa uyu muhungu ko ibyatangajwe na Andrea Gagne ari ibuhuha.

Yavuze ko ku wa 13 Mata, impunzi eshatu, harimo n’iyatanze ikirego, zagarutse mu kigo cy’impunzi cya Gashora nyuma y’isaha yo gutaha. Mu buryo bukurikije amategeko, ngo bafungiwe mu nzu iri ku marembo kugeza igihe umuyobozi wa polisi yahagereye. Umupolisi ngo yibukije impunzi akamaro ko gushyiraho amategeko yo gutahiraho, cyane mu rwego rwo gukumira Covid-19.

Ababonye izo mpunzi zifungirwa aho ku maremba, nibo batangiye kuvuga ko impunzi zahohotewe.

Minema ivuga ko ” Raporo yo kwa muganga yemeje ko nta hohoterwa rishingiye ku mubiri ryigeze ribaho kandi n’ubuhamya bw’abatangabuhamya babonye ibyabaye barimo na bagenzi b’uwareze bwerekana ko nta hohoterwa rishingiye ku gitsina ryigeze ribaho. Icyo gihe uwatanze ikirego ntabwo yigeze atandukanwa na bagenzi be.”

Raporo ya RIB ivuga ko iperereza ryagaragaje ko zimwe mu mpunzi zikuze ari zo zashyize igitutu ku watanze ikirego, kugira ngo ahimbe ibirego by’ibihimbano byanyujijwe mu itangazamakuru rikabitiza umurindi.

Mu mpunzi zimwe zari zazanwe mu Rwanda hari zimwe zamaze gukabya inzozi zabo maze ibihugu bimwe by’i Burayi byemera kuzitwara ariko izindi ziracyari i Gashora.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo