Icyo RCS ivuga ku butinganyi buvugwa muri Gereza zo mu Rwanda

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), CGP Rwigamba Georges atangaza ko mu magereza y’u Rwanda nta butinganyi bubamo kuko ngo byagenzuwe neza kandi n’imibereho yo muri Gereza ikaba yaravuguruwe.

Abajijwe kuri iyi ngingo y’ubutinganyi buvugwa mu magereza y’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, CGP Rwigamba agize ati “Nta butinganyi buri mu magereza y’u Rwanda ndetse ntibwashoboka bitewe n’uko imfungwa n’abagororwa babana aho barara biragoye ko hari uwakwihererana undi ngo bakore ayo mahano, binyuranye n’uko babagaho mbere.”

Avuga ko mbere abagororwa bubakaga utuntu tw’utwumba babamo ngo hatagira ureba aho undi arara cyangwa bagashyiraho utundi tumeze nka rido aho umuntu aryama ntawumubona.

Avuga ko ubu iyo mibereho y’imfungwa n’abagororwa mu magereza yahindutse kuko abantu bose baba ahantu hamwe baba bagize ikitwa umudugudu hakaba hari n’umuyobozi wabo, kandi ngo baryama ku bitanda bigerekeranye inshuro eshatu kandi ibitanda birebana.

Ati “Ubutinganyi rero ntibwakunda abantu baryama barebana kandi ibitanda bigerekeranye ari bitatu, abavuga ibyo ni ukubeshya ibyo bintu twarabigenzuye neza kandi ntabyo twabonye.”

Ku bijyanye no gutwara imfungwa n’abagororwa bamwe bakemanga ko bitubahirije uburenganzira bwa muntu, Rwigamba yavuze ko abagororwa bajyanwa mu modoka zabugenewe zifunze neza kandi zifite ubuhumekero n’ubwinyagamburiro bagaherekezwa n’umucungagereza bafunze amapingu ku maboko.

Ati “Gutwara abagororwa kuburana cyangwa kwa muganga mbere byakorwaga hakoreshejwe imodoka zisanzwe kandi zirangaye, ariko ubu twaguze imodoka zabugenewe zifunze neza kandi zitanga ubuhumekero, bajyana n’umucungagereza ushinzwe kubarinda.”

Ku kijyanye n’uko imfungwa n’abagororwa bakurwaho amapingu kuko imodoka iba ifite umutekano wose ifunze badashobora kuba basimbuka ngo bacike kandi barinzwe n’umucungagereza, aha Rwigamba yavuze ko bitashoboka kuko bashobora kurwanya umucungagereza ubarinze bakaba banamwambura imbunda.

Gusa ngo iyo bageze aho baburanira binjizwa mu cyumba k’iburanishwa bagahita bakurwaho amapingu, ubundi umuryango usohoka ukarindwa n’umucungagereza.

CGP Rwigamba avuga kandi ko hashyizweho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano imbere muri gereza no mu gutwara abagororwa kuburana ku buryo umwaka ushize hacitse umugororwa umwe kandi ngo nawe yacikiye hanze ya gereza bagenda bajyanye n’umucungagereza ndetse ngo n’abandi babiri basimbutse imodoka bibaviramo kuraswa.

Avuga ko mu magereza yose harimo za kamera zifata amashusho zigaragaza ibikorerwa muri gereza, abinjiramo n’abasohoka kandi ngo iyo imfungwa n’abagororwa bagarutse muri gereza bavuye mu mirimo nyongeramusaruro barasakwa mbere yo kwinjira ngo harebwe niba nta ntwaro cyangwa ibindi bintu bitemewe muri gereza binjiranye.

Ati “Kamera zashyizwe mu magereza yose zatumye nta biyobyabwenge byongera kwinjira, nta bindi bintu bibi bitemewe muri gereza kandi nta n’abantu bagicika uretse batatu bonyine bacitse, babiri bikabavirimo kuraswa undi akaba yaraburanye n’umucungagereza na magingo aya.”

CGP Rwigamba avuga ko hari byinshi biri muri gahunda zo kugenda bavugurura imibereho y’imfungwa n’abagororwa no kurinda umutekano wabo hagamijwe gukumira ibikorwa bibi byo gutoroka byigeze kujya bigaragara mu magereza y’igihugu.

Tuzaharanira guteza imbere itangazamakuru duharanira ko habaho ubwigenge n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uko dukomeza kuniga ibitekerezo ngo ntibitambuke, ni ko tuniga ubukungu-Ijambo ry’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU (UMUBAVU TV ONLINE) ku Banyarwanda bose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo