Icyo Pasiteri Fanny avuga ku mashusho yumvikanyemo asengera igitsina cy’umugeni ngo kizakundwe n’umugabo we

Muri iyi minsi Pasiteri Fanny wagiye mu itorero “Born Again” avuye mu babikira, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu aherutse kugaragara mu mu mashusho ari gusengera umukobwa witegura kurushinga aho yumvikanye asengera igitsina cye ngo kizakundwe n’umugabo we kandi ngo ntazigere agihararukwa.

Pasiteri Fanny yasenze ati “Iki gitsina kizakundwe n’umugabo mu izina rya Yesu Kirisito, ntazagire umunsi n’umwe agiharurukwa, mu izina rya Yesu Kirisito wa Nazareti azahorane igikundiro imbere y’umugabo we kandi azahore atonnye imbere y’umugabo we."

Mu kiganiro Pastor Fanny yagiranye na Ukwezi TV, yemeye ko ririya sengesho ari irye gusa anenga ababishyize hanze kuko ngo ubusanzwe byari ibintu byabereye mu mwiherero w’abo byarebaga gusa.

Yahishuye ko yari yatumiwe mu birori ngo asengere umugeni ugiye kurushinga, hanyuma akamusabira ku Mana muri ubwo buryo ndetse akemeza ko ngo ibyo yavuze nta kibi kirimo,

Yagize ati “Iriya video ntabwo yanteye ikibazo kuko yafatiwe muri Bridal shower kandi iyo bayitegura uba ugiye kwigisha umukobwa uko yazaba umugore mwiza w’ejo hazaza".

"Nkanjye nka Pasiteri iyo mpuye n’abagabo banganiriza ku mabanga yo mu buriri ko bitameze neza".

"Muri iyi minsi dufite urubyiruko rutagira ba nyirasenge n’ababyeyi babo. Iriya Bridal Shower yabereye muri Olphelinat, ntumirwa n’ubarera n’umukozi w’Imana ati ’uze kwigisha’. Byabaye mu gihe gishize ntabwo ari muri iyi minsi".

Pasiteri Fanny akomeza ati "Hariya hari mu cyumba cy’umukobwa nakwita mu ihaniro ry’umukobwa.Habanje inyigisho yari inakomeye kurusha ririya sengesho kuko isengesho ryose umubyeyi yifuriza umwana ibintu byiza".

Habaye inyigisho zimbitse ku mabanga yo mu buriri zatanzwe n’abakozi b’Imana batandukanye…Nyiri ugukwirakwiza iriya video yakasemo agahwanye n’irari rye".

"Mu nyigisho zigishijwe zo guhana no guhugura, we yafashijwe na kariya kajambo.Buriya buri wese agira icyo akunda n’ikimunezeza.Nawe mwifurije amahoro n’imigisha kandi nawe akazabera mwiza umugabo we".

"Turacyafite akazi kenshi muri iki gihe kuko niba ibintu byarabereye ahantu mu cyumba aho bahuguye umwana w’umukobwa kandi na we yumva arahugutse ariko umukobwa mugenzi we agafata amabanga akayasuka hanze. Ese uyu mukobwa ushyira amabanga nk’aya hanze mu rugo rwe bizagenda gute".

"Njye narasenze kandi nagombaga gusengera ingingo zose Imana yaremye. Nk’umubyeyi rero w’umudamu numva umugore wese ashinzwe gushimisha umugabo we. Akaba umugore mwiza ku mugabo we n’umugabo akaba mwiza ku mugore we. Nk’umukozi w’Imana sinifuza ko umugore ashaka ejo agasenya".

"Ahubwo nabyare, aheke, akikire ndetse ashimishe umugabo we mu buriri n’ahandi hose amukenera kuko ibyishimo by’umugabo n’umugore we:.

"Ntabwo byigeze bimbangamira kuko si inyigisho natangaga ahubwo nasengaga kugira ngo imyuka mibi yigireyo habeho ireme ryayo.”

Pasiteri Fanny yavuze ko isengesho ryatuma igitsina cy’umugore gishimisha umugabo we nkuko yabisabye Imana aho yavuze ko hari abantu benshi bamuhamagara bavuga ko nyuma yo gusengerwa mu buriri byabaye byiza.

Yagize ati “Amasengesho ntacyo adahindura.Hari umugabo twasengeye avuga ko umugore we atamugerera ku ngingo mu buriri biba ngombwa ko yikinishije.Twaramusengeye nyuma atubwira ko ibintu byagenze neza.”

Urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU, ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi ke bwaranzwe, abigaga muri KIM University bari mu gihirahiro, abanyeshuri batewe inda, umunyemari Nkubiri ararembye, n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo