Icyo MINIJUST ivuga ku mukozi wayo wanze guha indezo y’abana uwari umugore we

Mu minsi ishize by’umwihariko mu nkuru iheruka, hano k’UMUBAVU twabagejejeho ikibazo cy’umubyeyi witwa Mukamwezi Vestine utuye mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, aho yaje atugana avuye i Muhanga kubera akababaro afite aterwa no kuba uwari umugabo we adakozwa ibyo kumufasha kurera abana babyaranye ubwo babanaga.

Tutagiye muri byinshi (kuko twabigarutseho mu nkuru ibanza), Mukamwezi Vestine n’uwari umugabo we Ndizihiwe Zacharie (ubu ukora muri Minisiteri y’Ubutabera, MINIJUST) baje gutandukana kubera ibibazo bari bafitanye mu mibanire yabo, aribwo uyu mugabo yategetswe kujya atanga indezo y’ibihumbi 67 buri kwezi, ibyo uyu mubyeyi avuga ko bidahagije agendeye ku bushobozi amubonana n’ibibazo byinshi afite kandi yatewe na we birimo amadeni yo kwirirwa yiruka kuri iki kibazo.

Ibi byatumye UMUBAVU tujya kuri Minisiteri y’Ubutabera kugira ngo tumenye icyo ivuga kuri iki kibazo dore ko mu kiganiro twagiranye n’uyu mubyeyi yavuze ko yajyagayo ariko ntihagire igisubizo abona, maze umwe mu bakozi b’iyi Minisiteri yemera ko uyu mukozi ariho akora ndetse ko n’uyu mubyeyi bamwakiriye bakagira inama bamugira.

Minisiteri y’Ubutabera yemeye kandi ko iki kibazo ikizi kandi ko yafashije uyu mubyeyi kubona indezo ya buri kwezi aho Ndizihiwe Zacharie (wari umugabo we) bamukata amafaranga y’indezo angana n’ibihumbi 67 ndetse ikaba yarandikiwe asabwa kubahiriza ibyemezo by’Urukiko nk’uko ibaruwa UMUBAVU ufitiye kopi ibivuga.

Mupenzi Narcisse, umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ubutabera bwo kwegereza Abaturage Ubutabera mu ishami rishinzwe kwegereza service z’ubutabera Abaturage, yavuze ko uyu mubyeyi bamwakiriye bakanasuzuma ikibazo cye bityo ngo icyo yakabaye asaba ari icyo urubanza rwategetse mu rubanza rwamaze kuba itegeko.

Mupenzi avuga ko bagiriye inama uyu mubyeyi bagendeye ku byo amategeko ateganya, ati "Twamugiriye inama ko nkuko amategeko abiteganya, ibi byemezo birebana n’indezo ari ibyemezo by’agateganyo ku buryo uko wareraga urukiko rubiteganya rushingiye ku mikoro yawe, amikoro ashobora kwiyongera uko yiyongereye ukongera uburyo bwo kurera nkuko dusanzwe tubizi no mu muco w’Abanyarwanda, kimwe nuko indezo urukiko rushobora kuyigabanya uko rwari rwarayitanze rushingiye ku kuba amikoro y’urera yaragabanyutse".

Akomeza avuga ko ibi byatumye bagira inama Mukamwezi kujya afata indezo uwari umugabo we atanga, ati "Ni muri urwo rwego twari twamugiriye inama ko yakomeza kwakira indezo nkuko uwari umugabo we ayitanga ariko yazabona amikoro yiyongereye agasaba ibirenze ibyo urukiko rwategetse".

Icyo uyu mubyeyi ashaka ni ukubona amafaranga yo kwishyurira abana ishuri no kubona ibikoresho bajyana ku ishuri kuko imyanzuro y’inkiko yose nta n’umwe uyu mugabo yasize mu bikorwa usibye kubona amafaranga y’indezo ibihumbi 67000.

Ikindi ni amadeni atabarika afite yatewe no kwirirwa yirukanka kuri iki kibazo ndetse n’ibibazo by’abana bagiye barwara bakabura kivuza, ibyabaye intandaro ikomeye n’amadeni tutanibagiwe ko aba bana bose bagombaga kwiga amashuri ndetse bakanabona ibibatungana n’uyu mubyeyi wabo.

Ubusanzwe mu rubanza rw’aba bombi, urukiko rwanzuye ko Ndizihiwe azajya atanga indezo ingana n’ibihumbi 67 buri kwezi akaba ayabona , hakiyongeraho kwishyurira abana amafaranga y’ishuru n’itike ibageza ku ishuri akaba avuga ko ibi atabibona neza.

Umva ikiganiro twagiranye na Division Manager/Civil Litigation Services, MUPENZI Narcisse:

Wasoma n’inkuru iheruka ijyanye n’ikibazo cy’uyu mubyeyi: Agahinda ka Mukamwezi ufite umugabo ukora muri MINIJUST wamuhariye kurera abana 5 wenyinearticle
https://umubavu.com/amakuru/Agahinda-ka-Mukamwezi-ufite-umugabo-ukora-muri-MINIJUST-wamuhariye-kurera-abana-5-wenyine

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
mbaraga Kuya 22-10-2019

biratangaje umuntu size kweri