Close MORE NEWS Icyo Leta y’u Burundi ivuga ku cyemezo cya USA cyo kwima Abarundi Visa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-06-2020 saa 18:24' whatsapp Facebook Mu cyumweru gishize leta ya Amerika yatangaje icyemezo cyo kutongera guha Visa Abarundi muri rusange uretse ibyiciro bimwe na bimwe, leta y’u Burundi ubu yatangaje ko yiteguye kuganira na Amerika. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti. Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga. Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na Minisiteri y’Ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi. Amerika ivuga ko u Burundi "bwanze cyangwa bwatinze nta mpamvu guha ibyangombwa by’inzira abanyabyaha b’Abarundi" ishaka kohereza iwabo, bityo "biteza ikibazo Amerika cyo kugumana abanyabyaha ku butaka bwayo". Ibi byatumye ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika ategeka ibiro by’abahagarariye Amerika mu mahanga kudaha Visa Abarundi uretse ibyiciro bimwe na bimwe, kuva tariki 12 z’uku kwezi kwa Gatandatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi. Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi "bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi". Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika. Itangazo rya Amerika ryo mu cyumweru gishize ryavugaga ko "ubwo ubutegetsi bwahindutse mu Burundi" bizeye imikoranire mishya y’ibihugu byombi. Ko "bizeye ko hazabaho ibiganiro byo gucyemura iki kibazo". Bwana Nibigira ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi mu kiganiro n’abanyamakuru Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Icyo Leta y’u Burundi ivuga ku cyemezo cya USA cyo kwima Abarundi Visa UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 22-06-2020 saa 18:24' whatsapp Facebook Mu cyumweru gishize leta ya Amerika yatangaje icyemezo cyo kutongera guha Visa Abarundi muri rusange uretse ibyiciro bimwe na bimwe, leta y’u Burundi ubu yatangaje ko yiteguye kuganira na Amerika. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga, Amb. Ezechiel Nibigira yatangaje ko u Burundi bushaka ko kutumvikana kwabayeho kubonerwa umuti. Leta ya Amerika yatangaje ko ihagaritse guha Visa abaturage b’u Burundi, uretse ibyiciro bimwe birimo abakozi b’imiryango mpuzamahanga n’abahagarariye u Burundi mu mahanga. Ibiro bishinzwe umutekano muri Amerika, byagereranywa na Minisiteri y’Ubutegetsi mu bindi bihugu, mu itangazo ryabyo byavugaga ko leta y’u Burundi yanze guha ibyangombwa no kwakira Abarundi bashinjwa ibyaha bashakaga kohereza iwabo mu Burundi. Amerika ivuga ko u Burundi "bwanze cyangwa bwatinze nta mpamvu guha ibyangombwa by’inzira abanyabyaha b’Abarundi" ishaka kohereza iwabo, bityo "biteza ikibazo Amerika cyo kugumana abanyabyaha ku butaka bwayo". Ibi byatumye ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika ategeka ibiro by’abahagarariye Amerika mu mahanga kudaha Visa Abarundi uretse ibyiciro bimwe na bimwe, kuva tariki 12 z’uku kwezi kwa Gatandatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Nibigira yavuze ko ibyo Amerika yashakaga gukora ari igikorwa gisanzwe cy’ubucamanza, ariko harimo abantu batari Abarundi bashakaga kohereza mu Burundi. Bwana Nibigira avuga ko u Burundi bwiteguye kwakira Abarundi bazoherezwa na Amerika ariko abatari Abarundi "bagomba koherezwa mu bihugu byabo, aho kubohereza mu Burundi". Leta ya Amerika isanzwe ikora ibikorwa byo kohereza mu bihugu bakomokamo abo yafashe ishinja ibyaha bikomeye, iyo badafite/batarabona ubwenegihugu bwa Amerika. Itangazo rya Amerika ryo mu cyumweru gishize ryavugaga ko "ubwo ubutegetsi bwahindutse mu Burundi" bizeye imikoranire mishya y’ibihugu byombi. Ko "bizeye ko hazabaho ibiganiro byo gucyemura iki kibazo". Bwana Nibigira ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burundi mu kiganiro n’abanyamakuru Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu